Muri Musanze hagiye kubakwa uruganda rukora ibyuma ruzunganira urwitwa SteelRwa Ltd rukorera mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwurire.
Urw’i Musanze ruzakora ibyuma mu mabuye y’ubutare, rukazagabanya ubwinshi bw’ibyuma u Rwanda rutumiza mu mahanga.
Ni uruganda rw’ikigo A1 Iron&Steel Rwanda Ltd, ruzubakwa ku buso bwa hegitari 21 mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Musanze kiri mu Murenge wa Kimonyi.
Ruzakora ibyuma bikoreshwa mu kubaka bita fers à beton, amabati n’ibindi byuma byifashishwa mu bwubatsi no mu yindi mirimo yo mu nganda.
u Rwanda nirutangira gukora ibyuma, bizarufasha kubika amafaranga rwakoreshaga rubitumiza hanze cyane cyane mu Bushinwa.
Ni ibyemezwa n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda Antoine Kajangwe.
Kajangwe ati: “Muri gahunda ya Leta y’u Rwanda y’imyaka itanu iri imbere(NST2) harimo ko ibikomoka ku nganda z’imbere mu Rwanda bigomba kwiyongera ari nako byongera agaciro kagera nibura mu 10% ku bukungu bw’u Rwanda”.
Avuga ko intego ari uko ibyoherezwa mu mahanga byazava ku gaciro ka Miliyari Frw 3 bikagera kuri miliyari Frw 7 ndetse ishoramari rikava kuri Miliyari Frw 2,2 rikagera kuri Miliyari Frw 4,6 kandi ngo ubwiyongere bw’inganda yaba mu mibare no mu rwego rw’ubushobozi bw’ibyo zitunganya nabwo bukaziyongera.
Ambasaderi w’Ubuhinde mu Rwanda Mridu Pawan Das uri mu batangije iyubakwa ry’uru ruganda, yavuze ko iyo ari intambwe nziza itewe mu kongerera agaciro amabuye y’ubutare kandi bikerekana ubufatanye hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.
Ati: “Ni igikorwa cy’ingenzi gituruka mu bufatanye n’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi binyuze mu bushake no gushyira hamwe kw’abayobozi yaba ku ruhande rwa Minisitiri w’intebe w’igihugu cyacu cy’u Buhinde Narendra Modi na Perezida Paul Kagame. Ukwiyemeza kwabo mu gushakira ineza ibihugu byombi no kongera imikoranire binyuze mu ishoramari ry’inganda niwo musaruro tubona w’ibirimo gukorwa ubu”.
Kubaka uru ruganda bizamura umwaka, bikazaha akazi abantu 1000.
Amabuye y’ubutare uru ruganda rutunganya, ruzayakura mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, muri Ngororero, Nyagatare n’ahandi.
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda igaragaza ko ingano y’ibyuma u Rwanda rutumiza hanze mu gihe cy’imyaka ibiri ishize yagabanutse kuko mu mwaka wa 2024 hatumijwe toni zisaga Miliyoni 146 z’ibyuma ku gaciro ka Miliyoni $ 113.
Mu mwaka wa 2023, hatumijwe Toni miliyoni 194 z’ibyuma byatwaye miliyoni $ 164.
Kubaka uruganda rukorera ibyuma mu Karere ka Musanze bizatwara miliyoni $20.
Umuyobozi warwo Himashu Tiwari yavuze ko ruzatunganya toni ibihumbi 250 z’ibyuma ku mwaka, kandi rukazaba arirwo rwonyine mu Rwanda rukora muri ubwo buryo bwo kongerera agaciro amabuye y’ubutare.
Mu cyanya cy’inganda cya Musanze kandi hakorera uruganda rukora sima rwitwa Rwanda Prime Ciment n’urundi rukora imyenda.