Mu mpeshyi y’umwaka wa 2026 mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo hazuzura ikigega cy’igihugu cya gazi iyunguruye. Kizuzura ku gaciro ka miliyoni 44 z’amadolari ya Amerika ni ukuvuga arenga miliyari 60 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ikigo cy’ubucuruzi bwa lisansi na gazi kitwa Société Pétrolière (SP) cyemeza ko umwaka wa 2026 uzarangira kubaka kiriya kigega bizarangirana n’umwaka wa 2026.
Umuyobozi wa SP witwa Claudien Habimama avuga ko nicyuzura kizabafasha mu bucuruzi bwabo kandi kibere Guverinoma ‘ahantu ha nyaho’ ho kubika gazi ishobora gikenerwa mu gihe cy’amezi abiri nta yindi itaboneka hagati aho.
Gusa aho Leta izajya iyibika izajya ihishyura ku kiguzi runaka.
Habimana Claudien yabwiye bagenzi bacu ba The New Times ko kiriya kigega kizaba gifite ububiko bubiri: bumwe bukazaba ubwo kubikamo gazi ihita ikoreshwa, ubu bwo kandi bwaruzuye n’aho ubundi bwa kabiri butabye mu gitaka buzaba ikigega cya gazi izakenerwa mu gihe kiri imbere.
Ubwo kizaba cyuzuye cyose, kizaba gishobora kubika toni 9,000 za gazi yiteguye gukoreshwa.
Nyuma yo kubyiga neza, Habimana Claudien yasanze ubwinshi bw’iyo gazi buhagije ku buryo yahabwa Abanyarwanda mu gihe cy’amezi abiri.
Yunzemo ko ibyari bikenewe byose ngo iki kigega cyubakwe kandi cyuzure byarangije kugezwa aho kiri, ahasigaye hakaba ari aha Leta ngo yubake imihanda n’ibindi bikorwaremezo bigomba kuba bigikikije.
Ati: “Turateganya kuzagishyikiriza Leta muri Nyakanga, 2026.”
Icyakora ubwo inyigo yo kucyubaka yakorwaga mbere y’umwaduko wa COVID-19, hari ibitari byaratekerejweho ariko byaje kugaragara ko bikenewe nyuma y’aho, ibikaba impamvu y’uko hari ibyongerewe ngo cyuzure neza.
Igiciro cy’ibyuma gikozwemo ndetse n’ubwinshi bwa gazi ikoreshwa mu Rwanda muri iki gihe biri mu byazamuye ingano y’amadolari yagombaga kwishyurwa agera ku ngano y’ayanditse mu bika bibanza.
Inkuru nziza ni uko guhera mu ntangiriro za Mutarama, 2026 hari igipimo runaka cya gazi kizatangira guhabwa abaturage, bikazaba igice kibanziriza igikorwa nyirizina cyo kumurika kiriya kigega mu buryo bwa burundu.
Umuyobozi wa SP yemeza ko kiriya kigega kizaba uburyo bwiza bwo guha u Rwanda gazi rukeneye kuko muri iki gihe buri kwezi igihugu gikoresha ingana na toni 5000.
Uko ubukungu buziyongera ni uko hazagurwa ubwinshi bw’aho gazi nk’iyo ihunikwa no kureba uko yarushaho kugezwa ku bayikeneye bose.
Icyakora urugendo ruracyari rurerure kuko gazi yose u Rwanda rukoresha ruyitumiza hanze.
Imishinga yo kuyicukura mu kiyaga cya Kivu yaratangijwe ariko ntiratanga umusaruro watuma gazi yacukuwe ibyazwa amashanyarazi hakagira isaguka yo giha abaturage no kugira indi ibikirwa ejo hazaza.


