Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda yatangaje mu Rwanda muri iki Cyumweru hazabera inama y’Abagaba Bakuru b’ingabo zirwanira ku butaka bo muri Afurika n’ahandi ku isi.
Izaba Tariki 21-22 Ukwakira, 2025 ikaba izaba iya kabiri.
Izaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Gukoresha ubushobozi bw’ingabo zirwanira ku butaka mu kuzamura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba z’amahoro n’umutekano.”
Ministeri y’Ingabo mu Rwanda yanditse kuri X/Twitter ko iyo nama izerekana umuhati u Rwanda rufite mu guteza imbere ubufatanye mu bya gisirikare, kujya inama, kubungabunga amahoro n’umutekano no gusangira ubunararibonye mu by’imiyoborere y’ingabo muri Afurika.
Ivuga ko iyi nama izaba urubuga rukomeye ku bayobozi b’ingabo rwo kungurana ibitekerezo, gushimangira ubufatanye, no gusuzumira hamwe uburyo bwo gufatanya gukemura ibibazo bijyanye n’umutekano.
Izaba amahirwe yo kuganira ku cyerekezo cy’ahazaza mu guhangana n’imitekerereze mishya y’intambara zivuka n’impamvu zigaragaza ko ari ngombwa zafatwa mu kubungabunga amahoro ku mugabane wa Afurika n’ahandi ku isi.
Izitabirwa n’abayobozi b’ingabo, inzobere mu bya gisirikare, n’abandi bafatanyabikorwa b’ingenzi mu by’umutekano n’amahoro mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Ifoto: General Muganga uyobora ingabo z’u Rwanda


