Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda ‘Rugiye’ Kwemererwa Izindi Miliyoni € 20 Zo Guhashya Ibyihebe Muri Mozambique
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda ‘Rugiye’ Kwemererwa Izindi Miliyoni € 20 Zo Guhashya Ibyihebe Muri Mozambique

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 November 2024 3:56 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
U Rwanda ruzahabwa andi mafaranga yo kurufasha gutuma Mozambique irushaho gutekana
SHARE

Ku wa Mbere taliki 18, Ugushyingo, 2024 mu Murwa mukuru w’Ububiligi, Brussels, ahari icyicaro cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi hazabera inama yo kwemerera u Rwanda guhabwa Miliyoni € 20 yo gukoresha mu guhangana n’ibyihebe byo muri Mozambique.

Azaza agize ibahasha  ya kabiri rwahawe mu myaka ibiri  ngo ruyakoreshe mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Cabo Delgado no kuyarinda kugira ngo ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar al-Sunna bikorana na Al Qaida byirukanwe muri iyi Ntara.

Ibyo guha u Rwanda ayo mafaranga bishyigikiwe n’Ubufaransa n’Ubutaliyani ariko Ubuholandi, Ububiligi, Ubudage na Suède bo barabigendamo biguru ntege.

Ubufaransa n’Ubutaliyani  na Portugal bavuga ko amafaranga u Rwanda rwahawe mu cyiciro cya mbere rwayakoresheje neza ku buryo rukwiye guhabwa andi.

Ku rundi ruhande, ibihugu bidashyigikiye ko ruyahabwa bivuga ko kugira ngo arugere ho rugomba kubanza gukoraho ubufasha ruha M23.

Ibyo gufasha M23 u Rwanda rwabyamagaye kera, ruvuga ko ibibazo uyu mutwe wa gisirikare na Politiki ufitanye na Leta iyobora DRC ntaho bihuriye n’u Rwanda.

Mu gihe ibintu bikimeze gutyo, amakuru atangwa na Jeune Afrique yemeza ko ku wa Mbere taliki 18, Ugushyingo, hari inama y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi  izateranira i Brussels ikigirwamo-mu buryo bwa burundu- uko u Rwanda rwahabwa iriya bahasha irimo ziriya Miliyoni.

Rushimirwa ko rwitwaye neza mu bikorwa bya gisirikare rwakoreye muri Mozambique guhera mu mpeshyi ya 2021 kugeza ubu, bityo rukaba rukwiye guhabwa andi mafaranga ngo rukomereze aho abasirikare ba SADC basize ibintu bigeze.

Abasomyi baribuka ko hari ingabo za SADC( ni Umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika bigamije ubufatanye mu by’ubukungu) zavuye muri Mozambique zikoherezwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo gufasha iki gihugu kinyamuryango guhangana n’imitwe ya gisirikare harimo na M23.

Iperereza ryerekana ko ibice zahozemo byahise byigararurirwa n’abarwanyi ba Ansar al-Sunna.

Umurava ingabo z’u Rwanda zagaragaje mu guhangana n’abo barwanyi watumye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi utekereza uko rwakongera guhabwa ayo mafaranga kugira ngo rujye kuziba icyuho cyasizwe n’abo muri SADC.

Nubwo hari ibihugu bimwe na bimwe byo mu Burayi bidashaka ko u Rwanda ruhabwa iyo nkunga, bisa n’aho ibyo kuyiruha byarangije kwemezwa.

Iby’ibanze kuri iyi ngingo byemerejwe mu nama yabaye taliki 06, Ugushyingo, 2024 ibera i Brussels ku kicaro gikuru cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Abadipolomate bo mu Muryango w’’Ubumwe bw’Uburayi bavuga ko dosiye ya Mozambique ikwiye gutandukanywa n’iya DRC, kuko n’igihe ibibazo byazo byatangiriye atari kimwe.

Iby’uko u Rwanda ‘ruzemererwa’ ariya mafaranga byamenyeshejwe kandi ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo nk’igihugu kirebwa cyane n’idosiye ya M23.

Ntibyashimishije Perezida Felix Tshisekedi ariko nanone ngo ntacyo yabihinduraho kuko bireba Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi kandi igihugu cye ntikiwubarizwamo.

Ububiligi nk’igihugu cyakolonije DRC( icyo gihe yitwa Kongo-Mbiligi) ntibushimishijwe n’uko u Rwanda rwahabwa ayo mafaranga.

Ibi bubikora mu rwego rwo gushimisha DRC ngo burebe ko yakongera ikarwiyumvamo wenda bikazavamo amasezerano yo kubwemerera kugera ku mabuye y’agaciro ikungahayeho.

Gusa  Jeune Afrique yemeza ko ibyo ntacyo bizahindura ku cyemezo kizafatwa kuri uyu wa Mbere.

Ubufaransa, Ububiligi na Portugal byo bivuga ko u Rwanda rukwiye guhabwa ibyo rukeneye byose ngo rukore neza akazi karwo.

Kugeza ubu rumaze kohereza muri Cabo Delgado abasirikare n’abapolisi  bagera ku 5,000 nk’uko Jeune Afrique ibyemeza.

Uretse kwirukana wa mutwe w’ibyihebe, u Rwanda rwafashije abaturage bo muri Cabo Delgado kugaruka mu byabo, basubira mu buzima busanzwe.

Kubera ko Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, muri rusange, ushyigikiye ko u Rwanda ruhabwa ariya mafaranga, ab’i Kinshasa byarababaje.

Bavuga ko ibyo bidakwiye, ndetse ko ikindi kibabaje ari uko ubuyobozi bwo muri uwo muryango buherutse gusinyana n’ubw’u Rwanda amasezerano yo kurugurira amabuye y’agaciro adakunze kuboneka ku isi, bita rare earths.

DRC ishinja u Rwanda kuyiba ayo mabuye, rwo rukabihakana rumaramaje.

Abadipolomate bo mu Burayi baragerageza uko bashoboye ngo bahoshe uwo mwuka mubi ukururwa n’ibyo DRC ivuga, ariko ntibirashoboka.

Icyakora hari uruzinduko Minisitiri wa DRC ushinzwe iby’amabuye y’agaciro witwa Kizito Pakabomba ateganya gukorera i Brussels mu Ukuboza, 2024 rukazagaruka kuri iyo ngingo.

TAGGED:Ama EuroAmafarangaCabo DelgadofeaturedIbahashaIbyihebeInkungaMinisitiriRwandaUbubiligiUbufaransa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Impinduka Mu Bava Mu Yisumbuye Bajya Muri Kaminuza
Next Article Rwanda: Abagore Babaruweho Ubutaka Bunini Kurusha Abagabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?