Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Ruhangayikishijwe Bikomeye N’Imyitwarire Ya Guverinoma Ya DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

U Rwanda Ruhangayikishijwe Bikomeye N’Imyitwarire Ya Guverinoma Ya DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 February 2024 7:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu itangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ryaraye risohotse kuri iki Cyumweru handitsemo ko ibyo DRC iri gukora bihangayikishije u Rwanda mu buryo bukomeye.

U Rwanda ruvuga ko bigaragaza kudashaka gukurikiza ibikubiye mu masezerano ya Luanda n’ay’i Nairobi kandi ko kuba Umuryango mpuzamahanga ukomeje kubirebera nabyo bibyongerera ubukana.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ivuga kuba DRC ikomeje kwegereza u Rwanda ingabo zayo idasize n’ibisasu ndetse ikaba iherutse no kugura drones z’intambara zishobora kurasa u Rwanda, biruha uburenganzira bwo kongera imbaraga mu kurinda ikirere cyarwo.

Kuba ubutegetsi bw’i Kinshasa buri kugaba ibitero biremereye kuri M23 no ku Batutsi bo muri DRC hagamijwe kubohereza mu bihugu by’abaturanyi kandi ikabikorana na FDLR…ibyo byose biha u Rwanda impamvu zifatika zo gukomeza ingamba zo kwirindira umutekano.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Rwibukije amahanga ko iyo FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa abafite uwo mugambi.

Mu itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda handitsemo kandi ko M23 yahisemo gukomeza ibitero byayo ku ngabo za DRC  kuko yari imaze kubona ko ingabo za EAC zari zaraje kujya hagati y’impande zihanganye, zari zimaze kwirukanwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

U Rwanda rwibutsa DRC  ko ari yo ifite inshingano za mbere zo kurinda Abatutsi bo muri iki gihugu, icyakora ngo birababaje kuba nta bushake yerekana mu kubarinda bikaba byaratumye bibasirwa n’ababisha none  Akarere kakaba kamaze imyaka 30 mu ntambara.

Hari Abatutsi bo muri DRC babarirwa mu bihumbi amagana babaye impunzi mu bihugu bituranyi kandi urwango bangwa rwarushijeho kwiyongera ku butegetsi bwa Felix Tshisekedi.

Rwongerewe ahanini n’imvugo z’Abanyapolitiki n’abandi bavuga rikijyana, imvugo zihembera urwango ku Batutsi ba DRC n’abo mu Rwanda ndetse no ku Rwanda muri rusange.

- Advertisement -

Mu gukomeza imikoranire, FDLR yashyizwe mu ngabo za DRC kandi ibi si u Rwanda gusa rubyemeza kuko hari na raporo z’impuguke za UN zabyemeje mu mezi menshi yatambutse.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko uruhurirane ry’ibyo byose rushyira umutekano warwo mu kaga.

Rwatangaje ko kubera izo mpamvu rutazongera na rimwe kwemera ko ibibera muri DRC byambuka bikagera mu Rwanda.

Ruvuga ko ibibazo bya M23 bireba DRC n’abayobozi bayo, ko bidakwiye kugira aho bihurira n’u Rwanda ngo biruteshe umurongo.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryavuze ko ubwo Perezida wa DRC yavugaga ko azatera u Rwanda rwabyumvise vuba kandi rubiha uburemere bwabyo.

Byatumye rushyira imbaraga nyinshi mu kurinda ikirere cyarwo ngo nihagira uhirahira arugabaho ibitero ntazagere ku ntego ye.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwafashe ingamba zo kurinda ko drones CH-4 abayobozi ba Kinshasa baguze zazarasa mu Rwanda.

Ni drones zakozwe n’Ubushinwa zikaba zarageze muri DRC mu mwaka wa 2023.

Rwibutsa kandi ko hari indege z’intambara za DRC zigeze kuvogera ikirere cy’u Rwanda ariko ibyo ngo ntibizongera.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yaboneyeho kunenga ibyo Amerika yatangaje taliki 17, Gashyantare, 2024 bikozwe n’Ibiro by’Umunyamabanga wayo ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken.

U Rwanda ruvuga ko bihabanye nibyari byaremeranyijweho hagati y’u Rwanda na Amerika ubwo umuyobozi w’Urwego rukuru rw’Ubutasi bw’Amerika witwa Haines yasuraga u Rwanda mu Ugushyingo, 2023.

Byari bigamije gucubya ibyatumaga intambara ikomeza kurota.

Ubuyobozi bw’i Kigali buvuga ko iki ari cyo gihe ngo Amerika itangaze niba yahinduye Politiki yayo mu bibera mu Karere cyangwa se niba ibyo Ibiro bya Blinken biherutse gutangaza bishingiye ku ukuba hari ibyo bitabonera amakuru anoze mu bibera mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Iki kibazo ngo gishingiye ku nyito nshya Amerika iri kwita FDLR muri iki gihe.

Iyo nyito ni iy’uko FDLR ari “umutwe witwara gisirikare” aho kuba “umutwe w’iterabwoba.”

Mu Ukuboza, 2001 nibwo Amerika yise FDLR umutwe w’iterabwoba ndetse iwushyira ku rutonde rw’indi mitwe Washington ifata ityo.

Hari nyuma y’uko hari abanyaburayi ba mukerarugendo umunani FDLR yiciye muri Pariki ya Bwindi muri Uganda.

Iyi Pariki ituranye na DRC.

U Rwanda ruvuga ko kwita FDLR amazina nka ariya ari ukuyiha rugari kandi ko bidatanga amahiwe mu gukomeza ibiganiro bigamije ko amahoro arambye aboneka mu Karere u Rwanda na DRC biherereyemo.

Ngo bitesha Amerika amahirwe yo gukomeza kuba umuhuza wizewe mu bibazo byo muri ako karere.

Kube FDLR igihari rero ngo biha u Rwanda umukoro wo kwishakamo ubwirinzi ubwo ari bwo bwose bushoboka kugira abarutuye babeho batekanye.

TAGGED:AbarwanyiAmerikaDRCFDLRfeaturedRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ishingiro Ry’Umugani Ngo: ‘Utazi Ubwenge Ashima Ubwe’
Next Article Bugesera FC Yihagazeho Inganya Na APR FC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?