Kuri uyu wa Mbere taliki 13, Werurwe, 2023 nibwo u Rwanda ruri bwakire ibisanduku bya rutura bizubakwamo inganda zikora inkingo harimo n’urwa COVID-19.
Amakuru aturuka ku kibuga cy’indege cya Kigali avuga ko abayobozi bamaze kuhagera kugira ngo bakire iriya mari iri mu za mbere zikomeye u Rwanda rwakiriye nyuma y’uko icyorezo COVID-19 kigenjeje make.
U Rwanda ruraba rubaye urwa mbere rwakiriye biriya bisanduku bizubakwamo ruriya ruganda ruzaba rubaye urwa mbere muri Afurika.
Amakuru avuga ko ku ikubitiro haza ibisanduku bitandatu.