Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rurashaka Ko Inyandiko Kuri Jenoside Ziri Arusha Zihavanwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurashaka Ko Inyandiko Kuri Jenoside Ziri Arusha Zihavanwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 June 2025 10:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Zimwe mu nyandiko zibitswe Arusha.
SHARE

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Martin Ngoga yawubwiye ko u Rwanda rukwiye kuba ari rwo rubika inyandiko zose zirebana n’imanza zabakoreye Abatutsi Jenoside baburanishijwe n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Ni dosiye z’ababuranishijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baburanishirizwe  i Arusha muri Tanzania.

Ambasaderi Martin Ngoga yavugiye mu biganiro nyunguranabitekerezo ku mikorere y’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) byabereye mu Kanama gashinzwe Umutekano ku Isi, avuga ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose ziriya nyandiko zikabikwa neza.

Inyandiko zishyinguwe i Arusha muri Tanzania ahari icyicaro cya IRMCT zigera  900.000 ziyongeraho amajwi y’imanza zaburanishijwe mu minsi irenga 6.000 n’ubuhamya bw’abasaga 10.000  n’imyanzuro y’urukiko yafatiwe ababuranishirijwe muri urwo rukiko.

Muri zo habonekamo inyandiko zasangijwe urukiko nk’ibihamya zaturukaga muri Guverinoma y’u Rwanda, by’umwihariko muri Minisiteri y’Ingabo, muri za Ambasade no mu bigo nka za Banki ndetse n’amakuru yavaga mu bakekwaho ibyaha.

Mu ijambo rye, Amb. Ngoga yagize ati: “Mbere na mbere u Rwanda rwongeye guhamagarira kwimurira i Kigali ishyinguranyandiko rya ICTR kandi ruracyakomeje kwiyemeza kubika neza amateka yarwo ya Jenoside. Izo nyandiko zifite igisobanuro ku mateka yarwo kandi zikwiye kuba zibonwa n’Abanyarwanfa, by’umwihariko abarokotse Jenoside n’imiryango yabo, utibagiwe n’abashakashatsi cyangwa impuguke bakora kuri dosiye zirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibindi byaha mpuzamahanga”.

Yavuze ko akamaro rusange ko kugera kuri izo nyandiko mu gushyigikira urugendo rw’iperereza ndetse n’ubushinjacyaha mu guca imanza kadakwiye guteshwa agaciro.

Ngoga avuga ko Umuryango Mpuzamahanga ukwiye kwizera u Rwanda ku bushobozi bwarwo bwo kubika neza izo nyandiko nk’uko na rwo rwawizeye rubaha abatangabuhamya.

Avuga ko gushyingura neza inyandiko za ICTR bizarushaho gufasha kubungabunga umurage w’urwo rwego mu butabera no kubika amateka.

Abashakashatsi mu butabera n’amateka bagaragaza kenshi ko izo nyandiko zidakwiye gushyingurwa  i Arusha muri Tanzania kuko zibise amakuru menshi agaragaza ukuri ku mateka y’u Rwanda.

TAGGED:featuredJenosideNgogaRwandaUNUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muhanga: Abayobozi Bakurikiranyweho Gukubita Umuturage
Next Article Intego Ni Uko 60% By’Abana Bigomba Kwiga Ay’Incuke-Min Nsengimana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?