Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Martin Ngoga yawubwiye ko u Rwanda rukwiye kuba ari rwo rubika inyandiko zose zirebana n’imanza zabakoreye Abatutsi Jenoside baburanishijwe n’icyahoze ari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).
Ni dosiye z’ababuranishijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baburanishirizwe i Arusha muri Tanzania.
Ambasaderi Martin Ngoga yavugiye mu biganiro nyunguranabitekerezo ku mikorere y’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) byabereye mu Kanama gashinzwe Umutekano ku Isi, avuga ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose ziriya nyandiko zikabikwa neza.
Inyandiko zishyinguwe i Arusha muri Tanzania ahari icyicaro cya IRMCT zigera 900.000 ziyongeraho amajwi y’imanza zaburanishijwe mu minsi irenga 6.000 n’ubuhamya bw’abasaga 10.000 n’imyanzuro y’urukiko yafatiwe ababuranishirijwe muri urwo rukiko.
Muri zo habonekamo inyandiko zasangijwe urukiko nk’ibihamya zaturukaga muri Guverinoma y’u Rwanda, by’umwihariko muri Minisiteri y’Ingabo, muri za Ambasade no mu bigo nka za Banki ndetse n’amakuru yavaga mu bakekwaho ibyaha.
Mu ijambo rye, Amb. Ngoga yagize ati: “Mbere na mbere u Rwanda rwongeye guhamagarira kwimurira i Kigali ishyinguranyandiko rya ICTR kandi ruracyakomeje kwiyemeza kubika neza amateka yarwo ya Jenoside. Izo nyandiko zifite igisobanuro ku mateka yarwo kandi zikwiye kuba zibonwa n’Abanyarwanfa, by’umwihariko abarokotse Jenoside n’imiryango yabo, utibagiwe n’abashakashatsi cyangwa impuguke bakora kuri dosiye zirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibindi byaha mpuzamahanga”.
Yavuze ko akamaro rusange ko kugera kuri izo nyandiko mu gushyigikira urugendo rw’iperereza ndetse n’ubushinjacyaha mu guca imanza kadakwiye guteshwa agaciro.
Ngoga avuga ko Umuryango Mpuzamahanga ukwiye kwizera u Rwanda ku bushobozi bwarwo bwo kubika neza izo nyandiko nk’uko na rwo rwawizeye rubaha abatangabuhamya.
Avuga ko gushyingura neza inyandiko za ICTR bizarushaho gufasha kubungabunga umurage w’urwo rwego mu butabera no kubika amateka.
Abashakashatsi mu butabera n’amateka bagaragaza kenshi ko izo nyandiko zidakwiye gushyingurwa i Arusha muri Tanzania kuko zibise amakuru menshi agaragaza ukuri ku mateka y’u Rwanda.