U Rwanda Rurashyira Imbaraga Mu Bukangurambaga Mu Gutanga Umusoro Wa TVA

Mu biganiro byabereye mu Nteko ya 15 ngarukamwaka ku misoro, hibanzwe k’ukunoza amategeko y’imisoro akajya mu bikorwa bifatika kandi byoroshye kubahirizwa.

Ababyitabiriye bemeza ko umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ari ingenzi kandi ko kugira ngo utangwe neza ari ngombwa ko hanozwa uko bikorwa, hakanozwa uburyo ukusanywa bityo bukorohereza abacuruzi.

Iyi nteko yabaye ifite insanganyamatsiko igira iti “Kuva ku Mategeko Kugera mu Bikorwa: Kubaka Ubumenyi Bufatika mu Misoro Bugira Ingaruka Nziza”.

Yahuje abayobozi bafite aho bahuriye n’imisoro, abafata ibyemezo bya politiki, n’abikorera ku giti cyabo, baganira ku byuho bikigaragara hagati y’amategeko y’imisoro n’uko ashyirwa mu bikorwa bya buri munsi, cyane cyane mu micungire ya TVA.

Victor Uwayezu, ushinzwe gukusanya imisoro y’imbere mu gihugu mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), yavuze ko kubahiriza gusora TVA ari ingenzi mu gukusanya imisoro hagamijwe kubaka igihugu.

Yavuzeko iyo imisoro nk’iyo idakusanyijwe neza bigira ingaruka haba k’ubukungu no ku bacuruzi kuko bibagiraho ingaruka.

Uwayezu yagaragaje imbogamizi zitandukanye zibangamira ikusanywa ry’umusoro ku nyongeragaciro zirimo kudakoresha cyane imashini za EBM, kudatanga raporo z’uko uwo musoro winjiye, ibibazo bijyanye no gutangaza TVA ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga, imivurungano mu micungire ya TVA ku bicuruzwa bya peteroli, ndetse n’ubukererwe mu kwiyandikisha kuri TVA no gukerezwa gukora imenyekanisha misoro, bigakorwa ku munota wa nyuma.

Yavuze ko izi mbogamizi zigira ingaruka zifatika ku bukungu, cyane cyane mu nzego zifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.

Yongeye gushimangira ko ibibazo birebana na TVA bitarakemuka mu nzego z’ubwikorezi n’ibikomoka kuri peteroli kandi bishobora guhungabanya ubukungu muri rusange, bitewe n’uruhare rukomeye izi nzego zigira mu musaruro no mu ikwirakwizwa ry’ibicuruzwa mu gihugu.

Nk’uko Uwayezu abivuga, gusobanukirwa neza amategeko, kuyashyira mu bikorwa mu buryo bumwe, no kubahiriza igihe cyo gutanga imisoro muri izi nzego ni ingenzi k’ubukungu bw’igihugu no kugumana isoko ritekanye.

Ibiganiro byayobowe na Paul Frobisher Mugambwa, Umuyobozi ushinzwe Imisoro na Politiki y’Imari mu kigo PwC Rwanda, byibanze ku buryo bufatika bwo gukemura ingorane zava ku bijyanye no gukusanya no gusora TVA no guhuza ibikorwa by’ubucuruzi hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Bibukijwe akamaro ko gusora neza

Mugambwa yashimangiye akamaro ko kugira uburyo bunoze bwo gukusanya no gutanga TVA busobanutse kandi budahindagurika kuko bifasha ubucuruzi gutegura neza ibikorwa byabwo no kugabanya ibyatuma bagongana n’inzego zishinzwe gusoresha.

Abitabiriye iyi nteko bagaragaje ko izafasha kugabanya icyuho kiri hagati y’amategeko n’ibikorwa, binyuze mu kongera gusobanukirwa amategeko agenga ibyo gutanga TVA, kunoza iyubahirizwa ryabyo, no gukemura ibibazo bya sisiteme yo gukoresha EBM no gutanga raporo z’imisoro.

Ibiganiro byanagaragaje uruhare rukomeye inama zifatika zigira mu gukusanya imisoro kandi bikorohereza abacuruzi kubahiriza inshingano zabo zo gusora.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version