U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Agatabo gakubiyemo Itegeko Nshinga rya UN.Ifoto:UN Flickr

Ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda bwatoye bushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye ugena ko Abanya-Israel n’Abanye-Palestine bagabanywa ubutaka  buri gihugu kikagira ubwigenge ukwacyo.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo amatora kuri iyi ngingo yakozwe, akorerwa i New York ahari icyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye.

Amahame agena ibi yiswe The New York Declaration, akaba yanditswe ku mapaji arindwi yanditswe ku bufatanye bwa Arabie Saoudite n’Ubufaransa.

Muri Nyakanga, 2025 nibwo yemejwe mu nama y’uyu Muryango yari yabereye i New York aza agena ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro  wo kugabanya Abanya-Israel n’Abanye-Palestine igihugu.

Amahame ya New York agaragaza ko kugabanya Abanya-Israel n’Abanya-Palestine igihugu bigomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe cy’amezi 15 agabanyije mu byiciro.

Uku niko ibihugu byatoye.

Yungamo ko hakwiriye kubaho igihugu cyitwa Palestine gifite ubusugire, cyigenga, giteye imbere mu bukungu kandi kigendera kuri demukarasi, ariko ntikigire igisirikare.

Agena kandi ko Hamas ikwiriye kurambika hasi intwaro, ubuyobozi bwa Gaza bukaba ubwa Leta ya Palestine yemewe n’amahanga.

U Rwanda rero ruri mu bihugu bishyigikiye iki gitekerezo rukabibuhuza n’Ubufaransa, Ubwongereza, Ububiligi, Qatar n’ibindi.

Ibihugu byatoye biyashyigikiye ni 142. Ibitayashyigikiye ni 10 birimo Israel, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tonga na Hongrie.

Ibyifashe ni 12 birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guatemala, Ethiopia, Fiji, Sudani y’Epfo, Samoa n’ibindi.

U Rwanda rwatoye uyu mwanzuro nyuma y’itangazo ryamagana igitero Israel iherutse kugaba kuri Qatar igamije kwikiza abayobozi b’umutwe wa Hamas bari bari mu nama yabahurije i Doha aho basanzwe bafite icyicaro.

Ibara ry’icyatsi rirerekana ibihugu byatoye byemeza uwo mwanzuro.

Igitekerezo cyo kugabanya Abanya-Israel n’Abanya-Palestine igihugu cyemejwe bwa mbere na UN mu mwaka wa 1947 ariko  ishyirwa mu bikorwa ryacyo rizamo ibibazo, ari na yo mpamvu ryongeye kuganirwaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version