Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rutegereje Icyemezo cy’u Burundi Ku Gufungura Imipaka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rutegereje Icyemezo cy’u Burundi Ku Gufungura Imipaka

Last updated: 07 March 2022 8:03 pm
Share
SHARE

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko nubwo u Rwanda rwafunguye imipaka yo ku butaka, u Burundi butarafungura ku ruhande rwabwo.

Kuri uyu wa 7 Werurwe 2022 nibwo icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda gifungura imipaka y’ubutaka cyatangiye gushyirwa mu bikorwa, nyuma y’imyaka ibiri ifunze kubera icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri Gatabazi yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko nko ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda, kuyirenga bisaba ko umuntu aba afite ibyangombwa by’inzira nka pasiporo (passport) cyangwa Laissez – Passer.

Ku mupaka wa Congo mbere hakoreshwaga agapapuro gaterwaho kashe gusa (jeton), ariko ngo ubu harimo kwemerwa biriya byemezo bindi gusa.

Yakomeje ati “Twari twasabye ko ku ruhande rwa Congo izo jeton zaba ari zo zikoreshwa kuko ni iz’abaturage bambuka buri munsi, kuko hari ushobora kwambuka gatatu ku munsi. Rero ntabwo yajya gusaba viza buri munsi uko agiye kwambuka.”

Yavuze ariko ko ku ruhande rw’u Burundi nta cyemezo kirafatwa gikomorera abaturage kwambuka nta nkomyi.

U Rwanda n’u Burundi bifitanye ikibazo kikiganirwaho kijyanye n’umutekano, gishigiye ku bantu bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015.

Gatabazi yakomeje ati “Kuri Cyanika, Gatuna (kuri Uganda), Rusizi na Ruhwa na Goma hose basaba Laissez – Passer na Passport, ntabwo baremera Jeton ariko turacyabisaba.”

“Hanyuma ku ruhande rw’u Burundi nabo umupaka ntabwo barafungura, ubwo rero dutegeree ikiza kuvamo kuko nyuma y’uko dufashe icyemezo cyo ku wa Gatanu, nabo bafite umwanya wo kugira ngo babe bafungura.”

Minisitiri Gatabazi yavuze ko abantu bajya muri Uganda basabwa kuba bipimishije COVID-19 hakoreshejwe igipimo cya PCR ku bantu badaturiye n’umupaka.

Abaturiye umupaka bo basabwa gukoresha igipimo cya Rapid TEST no kuba bafite inkingo ebyiri za COVID-19.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Mpunga Tharcisse, yavuze ko abantu binjira mu Rwanda banyuze ku kibuga cy’indege basabwa kuba barikigije Covid-19 kandi bipimishishie hakoreshejwe PCR mu masaha 72.

Iyo bageze mu gihugu bongera gupimwa, bagafatwa n’ikindi gipimo nyuma y’iminsi itatu kugira ngo harebwe niba nta bwandu bafite.

Dr. Mpunga yavuze ko byagaragaye ko abantu bakoresha imipaka yo ku butaka usanga ari abo mu bihugu bituranye n‘u Rwanda mu karere, mu bihugu ubona ko n’ubwandu bugenda bugabanuka.

Yakomeje ati “Icyo dusaba rero nabo ni kimwe dusaba n’abandi, ni ukuvuga ngo abikingije biba ari akarusho, ariko atikigije ashobora no gukoresha igipimo gitanga igisubizo cyihuse (Rapid Test) kugira ngo tubone ko ari muzima, akinjira.”

“Ariko iyo bageze mu gihugu n’ubundi turongera tugafata ibipimo mu buryo bwo gutomboza, kugira ngo turebe uko ubwandu bwaba buhagaze muri aba bantu baza, [igipimo] tutishyuza, twebwe dukora mu rwego rwo kugira ngo dukurikirane turebe ko kuza kw’abantu binjira mu gihugu bitazagira ingaruka mu kuzamura ubwandu.”

Ni ibyemezo bikomeje gufatwa nyuma y’uko abaturarwanda 60% bamaze guhabwa urukingo rw’iki cyorezo.

TAGGED:COVID-19featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Dushaka Gukorana Mu Bucuruzi, Uburezi N’Ubukerarugendo-Perezida Kagame Abwira Mugenzi We Wa Guinea Bissau
Next Article Kwangiza Ibikoresho By’Amashanyarazi Biha Icyuho Abajura-Polisi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?