Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri Tariki 11, Ugushyingo, 2025, ubwo intumwa z’Ingabo z’u Rwanda ziyobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira k’ubutaka, Maj.Gen Vincent Nyakarundi, ziri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu gihugu cya Maroc zakirwaga n’Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’Ubwami bwa Maroc, Lt Gen Mohammed Berrid, ku cyicaro gikuru giherereye i Rabat.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yanditse kuri X/Twitter ko impande zombi zagiranye k’ugukomeza gushimangira ubufatanye busanzweho, nyuma y’aho ibihugu byombi bisinyiye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.
Kuri X haranditse hati: “Nyuma y’ibiganiro, habaye inama aho impande zombi zatangiye ibiganiro ku bijyanye n’uburezi n’amahugurwa n’uruhare rwa RDF mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga.”
Tariki 18, Kamena, 2025 U Rwanda n’Ubwami bwa Maroc byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.
Ysinywe ubwo Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yari mu ruzinduko rw’akazi muri iki gihugu.
Icyo gihe ayo masezerano yabaye ubundi buryo bwo kwagura umubano mu zindi nzego z’imikoranire.
Maroc ni kimwe mu bihugu byo mu Majyaruguru ya Afurika bikize kandi bifite ingabo zikomeye.
Ingabo z’iki gihugu zirwanira mu kirere ziri mu zifite ibikoresho bigezweho k’uburyo gukorana n’u Rwanda muri uru rwego byarwungura.
U Rwanda kandi rusanzwe rubanye neza na Algeria, igihugu gihora kirebana ay’ingwe na Maroc bapfa Intara ya Sahara Occidental.
Amakuru avuga mo hari gahunda Amerika iri gitunganya yo guhuza ibi bihugu byombi muri gahunda bise ’60 Day Plan’.


