Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 November 2025 11:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri Tariki 11, Ugushyingo, 2025, ubwo intumwa z’Ingabo z’u Rwanda ziyobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira k’ubutaka, Maj.Gen Vincent Nyakarundi, ziri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine mu gihugu cya Maroc zakirwaga n’Umugenzuzi Mukuru w’Ingabo z’Ubwami bwa Maroc, Lt Gen Mohammed Berrid, ku cyicaro gikuru giherereye i Rabat.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yanditse kuri X/Twitter ko impande zombi zagiranye k’ugukomeza gushimangira ubufatanye busanzweho, nyuma y’aho ibihugu byombi bisinyiye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.

Kuri X haranditse hati: “Nyuma y’ibiganiro, habaye inama aho impande zombi zatangiye ibiganiro ku bijyanye n’uburezi n’amahugurwa n’uruhare rwa RDF mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere no ku rwego mpuzamahanga.”

Tariki 18, Kamena, 2025 U Rwanda n’Ubwami bwa Maroc byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare.

Ysinywe ubwo Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yari mu ruzinduko rw’akazi muri iki gihugu.

Icyo gihe ayo masezerano yabaye ubundi buryo bwo kwagura umubano mu zindi nzego z’imikoranire.

Maroc ni kimwe mu bihugu byo mu Majyaruguru ya Afurika bikize kandi bifite ingabo zikomeye.

Ingabo z’iki gihugu zirwanira mu kirere ziri mu zifite ibikoresho bigezweho k’uburyo gukorana n’u Rwanda muri uru rwego byarwungura.

U Rwanda kandi rusanzwe rubanye neza na Algeria, igihugu gihora kirebana ay’ingwe na Maroc bapfa Intara ya Sahara Occidental.

Amakuru avuga mo hari gahunda Amerika iri gitunganya yo guhuza ibi bihugu byombi muri gahunda bise ’60 Day Plan’.

TAGGED:AlgeriafeaturedIgihuguIngaboMarocUmubano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 
Next Article Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije Na Algeria Kwizihiza Isabukuru Y’Ubwigenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?