Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwahawe Miliyoni Є 20 Zo Gukomeza Guhashya Ibyihebe Byo Muri Mozambique
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

U Rwanda Rwahawe Miliyoni Є 20 Zo Gukomeza Guhashya Ibyihebe Byo Muri Mozambique

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 November 2024 2:35 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ingabo z'u Rwanda mu kazi ka gisirikare
SHARE

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2024, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wemereye u Rwanda miliyoni Є 20 zo gukomeza guhangana n’inyeshyamba zazengereje Cabo Delgado muri Mozambique.

Itangazo rivuga kuri iyi nkunga, ryemeza ko izakoreshwa cyane mu kubona ibikoresho byihariye no kwishyura ikiguzi cyose kijyanye n’ibikorwa byo gutwara ingabo z’u Rwanda zijya muri Mozambique kurwanya iterabwoba.

Kuva mu mpeshyi y’umwaka wa 2021 ingabo z’u Rwanda na Polisi bagiye muri Mozambique muri iriya Ntara guhangana na bariya barwanyi.

Kugeza ubu hamaze koherezwayo abantu bagera ku 5,000.

Josep Borrell ushinzwe Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano muri EU, yavuze ko iyi nkunga izafasha ingabo z’u Rwanda kuko kuva zagera mu Ntara ya Cabo Delgado zatanze umusaruro mu kugarura amahoro.

Borell ati: “Ingabo z’u Rwanda  zagize uruhare rukomeye no kuba inkingi ya mwamba cyane cyane nyuma y’uko ingabo zari mu butumwa bwa SAMIM ziherutse kuva muri Mozambique. Iyi nyongera y’amafaranga ni gihamya y’ubushake bw’Ubumwe bw’Uburayi mu gufasha Afurika kwishakamo ibisubizo by’ibibazo byayo”.

Josep Borrell yagaragaje kandi biri  no muri gahunda ihuriweho n’Isi mu kurwanya iterabwoba, ndetse no mu nyungu z’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi  mu karere.

Aya mafaranga azatangwa binyuze mu kigega cy’uwo muryango gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’amahoro cyizwi nka European Peace Facility.

TAGGED:featuredIbyihebeIngaboPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyizere Ni Cyose Ko u Rwanda Ruzakira Formula 1
Next Article Barasaba Abafite Station Gusuzumisha Ubuziranenge Bw’Ibikomoka Kuri Petelori
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?