Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwashyikirije U Burundi Abarwanyi 19 Bafatiwe Muri Nyungwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

U Rwanda Rwashyikirije U Burundi Abarwanyi 19 Bafatiwe Muri Nyungwe

admin
Last updated: 30 July 2021 3:12 pm
admin
Share
SHARE

Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko kuri uyu wa Gatanu zashyikirije Guverinoma y’u Burundi abarwanyi 19, bambutse umupaka bakagera ku butaka bw’u Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko ku wa 29 Nzeri 2020.

Ku wa 3 Ukwakira 2020 nibwo RDF yatangaje ko abarwanyi 19 b’Abarundi biyemereye ko ari abo mu mutwe wa RED Tabara bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda, bafite intwaro nyinshi zirimo into n’inini.

Icyo gihe bafashwe bamaze kwinjira mu ishyamba rya Nyungwe, mu gice giherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.

U Rwanda rwahise rumenyesha itsinda ry’ingabo zishinzwe kugenzura imipaka mu karere (Expanded Joint Verification Mechanism, EJVM) mbere yo kubata muri yombi, runasaba iperereza rihuje ibihugu byombi ngo hanafatwe ingamba z’ibigomba gukurikira.

Aba barwanyi bafatiwe muri Nyungwe mu 2020

Kuri uyu wa Gatanu RDF yatangaje ko nyuma y’igihe cyenda kugera ku mwaka bafungiwe mu Rwanda, bashyikirijwe u Burundi.

Yakomeje iti “Igikorwa cyo kubahererekanya cyagizwemo uruhare n’Itsinda ry’Ingabo rishinzwe kugenzura imipaka (EJVM) ndetse gikurikiranwa n’Intumwa Yihariye y’Umuryango w’Abibumbye mu biyaga bigari, ku mupaka wa Nemba kuri uyu wa 30 Nyakanga.”

Uwo mupaka uhereye mu karere ka Bugesera.

Guverinoma y’u Rwanda yari ihagarariwe n’Umuyobozi Ushinzwe Iperereza mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi, mu gihe u Burundi bwari buhagarariwe n’Umuyobozi ushinzwe iperereza mu ngabo z’u Burundi Col E. Musaba.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Burundi bwemeje ko bwashyikirijwe “abagizi ba nabi 19 b’Abarundi bari barahungiye muri icyo gihugu nyuma yo gukora ibyaha.”

Sous la supervision du MCVE, le Rwanda remet au Burundi, ce 30/7/021, 19 malfaiteurs burundais qui avaient fui vers ce pays après avoir commis des forfaits. La remise a eu lieu à Nemba entre les deux chefs du service de renseignement de la @fdnbbi et celle de l'armée rwandaise. pic.twitter.com/KFoXeEfh2M

— FDNB (@fdnbbi) July 30, 2021

Bwemeje ko bafatanywe imbunda 17 za Kalashnikov, imbunda irasa ibisasu bya rockets (Rocket-propelled grenade, RPG), radio ebyiri za Motorola, mudasobwa, telefoni ngendanwa n’ibindi bikoresho.

 

Gen Nyakarundi yahagarariye u Rwanda mu gushyikiriza u Burundi bariya barwanyi
Iki gikorwa cyagizwemo uruhare na EJVM

 

Izi mbunda zafatanywe bariya barwanyi muri Nyungwe
TAGGED:featuredNyungweRDFRED Tabarau Burundi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inyungu Zikomeye U Rwanda Rufite Mu Kohereza Ingabo Muri Mozambique
Next Article Ibintu 5 Ku Mavugurura Yakozwe Mu Gutanga Ubwenegihugu Nyarwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?