Umuhinde Salman Khan ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bifitanye isano wabaga mu Rwanda yoherejwe iwabo.
Kuri uyu wa Gatatu, taliki 27 Ugushyingo 2024, nibwo yurijwe indege ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.
Khan yafashwe nyuma y’ubusabe bwa Guverinoma y’u Buhinde binyuze muri Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL) aza gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda taliki 09, Nzeri, 2024.
Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, Siboyintore Jean Bosco yavuze ko ibyaha Salman Khan akurikinyweho yabikoreye mu Buhinde ariko ahungira mu Rwanda.
Nyuma yo kumufata, u Rwanda rwabimenyesheje u Buhinde hanyuma taliki 29, Ukwakira, 2024, busaba u Rwanda ko rwakohereza Salman Khan iwabo akaburanishwa.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja yemeje ubwo busabe bw’u Buhinde taliki 12, Ugushyingo, 2024, anatanga uruhushya rw’uko ukekwa yoherezwa yo.
N’ubwo nta masezerano yo guhanahana abanyabyaha ari hagati yu Rwanda n’u Buhinde, mu mategeko y’u Rwanda harimo ingingo y’uko mu gihe hari igihugu gisabye umunyacyaha uri mu Rwanda, ibihugu bigirana amasezerano y’ubwumvikane agahabwa igihugu kimushaka.
Siboyintore yagize ati: “Itegeko ryacu rigena ibirebana no guhanahana abanyabyaha, harimo ingingo ivuga ko iyo hari igihugu gisabye umunyacyaha uri mu Rwanda n’iyo tudafitanye amasezerano dushobora kuyakorana y’ubwumvikane, umunyabyaha ahabwa igihugu cyamusabye”.
U Rwanda ruvuga ko ari igihugu cyiyemeje kuba intangarugero ku rwego mpuzamahanga mu guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi byaha.