Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwashyizwe Mu Bihugu Bikwiye Koroherezwa Mu Ngendo Zijya i Burayi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

U Rwanda Rwashyizwe Mu Bihugu Bikwiye Koroherezwa Mu Ngendo Zijya i Burayi

Last updated: 24 September 2021 4:55 am
Share
SHARE

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi washyize u Rwanda, Chile na Kuwait ku rutonde rw’ibihugu bikwiye gukomorerwa mu ngendo zinjira mu bihugu biwugize, hashingiwe ku ntambwe bimaze gutera mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Kuri uyu wa 23 Nzeri nibwo urwo rutonde rwavuguruwe, u Rwanda rusubizwaho nyuma yo kuvanwaho ku wa 15 Nyakanga 2021.

Ni urutonde rushyikirizwa ibihugu bigize EU ngo bibe byarushingiraho bifata ibyemezo ku gukomorera ingendo abagenzi bo mu bihugu byo hanze y’umuryango.

EU ikomeza iti “Imyanzuro itangwa n’iyi Nama ntabwo ari itegeko rigomba guhita ryubahirizwa. Ubuyobozi bw’ibihugu binyamuryango bigumana ububasha busesuye ku gushyira mu bikorwa ibikubiyemo.”

Ubwo u Rwanda rwakurwaga ku rutonde, Luxembourg yahise irushingiraho itangaza ko abantu baruturutsemo batemerewe kwinjirayo.

U Rwanda rusubijwemo nyuma yo gukingira abarenga 10% by’abaturage bose, aho kugeza kuri uyu wa Gatatu abamaze guhabwa inkingo ebyiri bageze muri miliyoni 1.4, mu gihe abahawe rumwe ari miliyoni 1.9.

Ku wa 17 Werurwe 2020 nibwo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wiyemeje gushyiraho gahunda ihuriweho yo gufungurira amarembo ibihugu bitari mu muryango, itangira gukurikizwa guhera ku wa 30 Kamena 2020.

U Rwanda ubu ruri mu bihugu abaturage bakwiye kwemererwa kwinjira mu bihugu bigize EU hatitawe ku buremere bw’impamvu zibagenza, ni ukuvuga abafatwa nka “Non-essential travellers”.

Ni urutonde ruvugururwa buri byumweru bibiri.

Mu ivugurura ryabaye kuri uyu wa wa Kane hongereweho ibihugu bitatu bya Chile, u Rwanda na Kuwait.

Mu gihe ibyo bihugu byinjiragaho, kuri urwo rutonde havanyweho ibihugu bibiri bya Bosnia and Herzegovina na Repubulika ya Moldova.

Ibihugu bisanzwe kuri urwo rutonde ni Canada, Jordan, New Zealand, Qatar, Saudi Arabia, Singapore, South Korea, Ukraine, Uruguay n’u Bushinwa igihe nabwo bwatanga ayo mahirwe ku Burayi.

Amategeko y’ingendo kandi ngo akwiye koroshywa ku duce tugenzurwa n’u Bushinwa twa Hong Kong na Macao.

Ni mu gihe abaturage bo muri Andorra, Monaco, San Marino na Vatican bo bafatwa nk’abaturage ba EU.

EU itangaza ko kugira ngo igihugu kijye ku rutonde kigomba kuba gifite ubwandu bushya butarenga abantu 75 ku 100 000 mu gihe cy’iminsi 14, kandi bigaragara ko umubare w’abandura urimo kumanuka cyane.

Byongeye, mu minsi irindwi ishize nibura hagomba kuba hafatwa ibipimo ku baturage basaga 300 ku 100 000, kandi muri icyo gihe ubwandu bushya ntiburenge 4%.

U Bwongereza nk’igihugu cyo mu Burayi ariko cyivanye muri EU giheruka kugumisha u Rwanda ku rutonde rutukura, ni ukuvuga ibihugu abantu babiturutsemo cyangwa babinyuzemo mu minsi 10 ishize batemerewe kwinjira mu Bwongereza.

Ni icyemezo cyagumishijweho nubwo u Rwanda rumaze gukingira abantu benshi, nyuma yo gushyirwamo mu ntangiro z’uyu mwaka.

Minisiteri y’Ubuzima iheruka gutangaza ko buri cyumweru yakira inkingo, ndetse mbere y’uko uku kwezi kurangira izabona inkingo zigeze kuri miliyoni imwe.

Yavuze ko umuvuduko u Rwanda ruriho nukomeza, mbere y’uko uyu mwaka urangira u Rwanda rwakingira 30% by’abaturage bose, umwaka utaha rukagera kuri 60%.

 

TAGGED:COVID-19EUfeaturedingendoU Burayi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Utubari Tuzafungurwa Twamenyekanye, Abazadukoramo i Kigali Ni Abakingiwe COVID-19
Next Article Gusaba Umuntu Uri Mu Kabari Guha Undi Metero 1.5 Ni Ukwigiza Nkana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Haratutumba Intambara Hagati Ya Chad N’Abarwanyi Bo Muri Sudan

Nigeria Yahaye Amerika Amakuru Yayifashije Kurasa Abahezanguni B’Abisilamu

Thailand Ipfa Iki Na Cambodia?

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kigali: Yadukiriye Imodoka Ziparitse Mu Mujyi Azimena Ibirahure Atarobanura

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ababitse Ibitabo By’Amateka Y’u Rwanda Barasabwa Kubishyira Inkoranyabitabo Y’Igihugu

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

M23 Ivuga Ko Yakuye Abarwanyi Bayo Muri Uvira, Leta Ya Kinshasa Iti: ‘Murabeshya!’

Abanyarwandakazi Bafite Ubumuga Bwo Kutabona Barataka Kubera Ihohoterwa

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rwanda: Undi Mupolisi Yishwe N’Umuntu Wamugonze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Amakipe Yaturutse Muri Sudan Ari Kwitwara Neza Muri Shampiyona Y’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyarwanda Bumve Ko Batekanye- ACP Rutikanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?