Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwasinyanye Na Azerbaijan Amasezerano No Mu Burezi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwasinyanye Na Azerbaijan Amasezerano No Mu Burezi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 September 2025 5:31 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Azerbaijan Ilham Aliyev bayoboye igikorwa cyo gusinya amasezerano y’ibihugu byombi mu mikoranire mu burezi, ubuhinzi, serivisi zo mu kirere n’ubucuruzi.

Hakurikiyeho ibiganiro byabereye mu muhezo bizwi nka tête-à-tête, byahuje Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Azerbaijan, Ilham Aliyev byibanze ku bufatanye buhuriweho n’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

Nyuma baza kuganira n’itangazamakuru.

Kagame yavuze ko u Rwanda na Azerbaijan byifuza gushimangira umubano n’ubufatanye bibyara umusaruro ufatika ku bihugu byombi.

Perezida Kagame avuga ko abanya Azerbaijan bagomba kumva ko bafite inshuti mu Rwanda by’umwihariko no muri Afurika muri rusange.

Asanga ari ngombwa ko amasezerano yamaze gusinywa akwiye gukurikirwa n’ibikorwa byihuse kugira ngo ibihugu byombi byunguke.

Perezida Kagame yavuze ko abanya Azerbaijan bafite inshuti mu Rwanda

Ati: “Turifuza kurushaho gukomeza kongera imbaraga no kudatezuka kugira ngo twizere ko izo mbaraga z’ubufatanye zitanga umusaruro kuri twese.”

Kuri uyu wa Gatanu Tariki 19, Nzeri, 2025, nibwo Perezida Kagame yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Heydar Aliyev mu Murwa Mukuru Baku muri Azerbaijan ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Gen (Rtd) James Kabarebe.

Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Kagame yasuye urwibutso rwa Alley of Honor, yunamira Heydar Aliyev wabaye Perezida wa Gatatu w’iki gihugu na Zarifa Aliyeva wari umugore we.

Perezida Kagame kandi yanashyize indabo ku rwibutso rw’intwari zaharaniye guhesha ubwigenge n’ubusugire bwa Azerbaijan.

Azerbaijan ni Repubulika, ikaba igihugu kiri hagati y’Uburayi na Aziya.

Gikora kuri Armenia, Turikiya, Georgia, Uburusiya na Iran.

Umurwa mukuru ni Baku, igihugu kikaba gituwe n’abantu Miliyoni 10.

Azerbaijan ikora ku Burayi na Aziya

Abenshi mu bagituye ni Abisilamu (97.3%), Abakirisitu(2.6%), hakaza andi madini yiganjemo na gakondo.

54 % by’ubutaka bw’iki gihugu burahingwa kandi kijyambere.

Gikize kandi kuri Petelori n’ibiyikomokaho birimo ahanini Gazi.

Urwego rwacyo rw’imari narwo ruri hejuru nk’uko bimeze mu byerekeye siyansi na tekinoliji.

TAGGED:AzerbaijanfeaturedIgihuguKagameRwandaUmubano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber
Next Article Trump Yasabye Abatalibani Gusubiza Amerika Ikibuga Cy’Indege Yubatse Babyanga Bakakabona
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?