Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwasinyanye Na NASA Amasezerano Y’Imikoranire
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

U Rwanda Rwasinyanye Na NASA Amasezerano Y’Imikoranire

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 December 2022 8:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibyogajuru, Rwanda Space Agency, Col Francis Ngabo yasinyanye na NASA yari ihagarariwe n’Umuyobozi wayo witwa Sen Bill Nelson amasezerano agenga iby’isanzure bita Artemis Accords.

Uyu muhango wari uhagarariwe na Perezida Kagame ndetse na mugenzi we uyobora Cameroun witwa Paul Biya  nk’uko itangazo rya Rwanda Space Agency ribyemeza.

Sen Bill Nelson

Bombi bari muri Amerika mu Nama yayihuje n’ibihugu by’Afurika kugira  ngo harebwe uko umubano w’impande zombi  zakomera.

U Rwanda na Nigeria nibyo bihugu bya mbere by’Afurika bisinye amasezerano ya Artemis Accords.

Umugambi w’u Rwanda ni ukwagura imikoranire n’ibihugu mu nzego z’ubucuruzi ariko rukanashyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga mu by’ubushakashatsi mu kirere bugamije kurinda inyungu zarwo aho ziri hose ku isi.

Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Madamu Paula Ingabire yagize ati: “ u Rwanda rusanganywe umugambi wo guteza imbere ikoranabuhanga muri byinshi haba mu itumanaho, mu bucuruzi n’ahandi. Aya masezerano dusinye azatuma u Rwanda rugira n’ubushobozi bwo gucunga isanzure  mu buryo bufatika kandi bwihagazeho muri Afurika.”

Ingabire avuga ko ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwakoze uko bushoboye kugira ngo buhe Abanyarwanda ikoranabuhanga bakeneye kugira ngo biteze imbere mu bucuruzi no mu zindi nzego z’ubuzima.

Col Francis Ngabo avuga ko ariya masezerano azafasha u Rwanda guteza imbere imishinga yo kuzamura imicungire y’isanzure hagamijwe amahoro no gufashanya mu bucuruzi buzira amacenga.

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibyogajuru, Rwanda Space Agency, Col Francis Ngabo

Ati: “ Amasezerano ya Artemis atwereka ko abishyize hamwe nta kibananira. Ni ikintu kitwibutsa ubushobozi muntu yagaragaje ubwo yajyaga kandi akava ku kwezi azanye bimwe mu byo yahasanze. Ibi kandi biri mu nshingano zacu nka  Rwanda Space Agency.”

u Rwanda rwasinye aya masezerano
TAGGED:AmasezeranofeaturedIkirereIsanzureNASARwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Blinken Yasezeranyije Tshisekedi Ubufasha
Next Article Abakozi Ba RBC Bari Bakurikiranyweho Miliyari Frw 3 Barekuwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?