Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwatangiye Gukingira COVID-19 Haherewe Ku Matsinda Afite Ibyago Byinshi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

U Rwanda Rwatangiye Gukingira COVID-19 Haherewe Ku Matsinda Afite Ibyago Byinshi

admin
Last updated: 05 March 2021 10:52 am
admin
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubuzima yatangiye igikorwa cyo gukingira icyorezo cya COVID-19, haherewe ku matsinda afite ibyago byinshi byo kwandura icyo cyorezo cyangwa kuzahazwa nacyo.

Iyi minisiteri yatangaje ko “iki gikorwa cyatangiye mu turere twose.”

Abakingirwa barimo abakozi bo kwa muganga cyane cyane abakurikirana abarwayi ba COVID-19 mu mavuriro atandukanye n’abandi bantu bafata iya mbere mu kurwanya iki cyorezo; abantu bafite imyaka 65 no hejuru yayo; abafite uburwayi bwa karande cyane cyane biyabete, indwara z’umutima, indwara z’ubuhumekero n’izindi; hakiyongeraho n’abafite ubumuga.

Iyi gahunda yatangijwe nyuma y’uko ku wa Gatatu u Rwanda rwakiriye inkingo 347.000 za AstraZeneca/Oxford na Pfizer binyuze muri gahunda mpuzamahanga ya COVAX. Kuri uyu wa Gatanu u Rwanda rwakiriye izindi nkingo 50.000 rwahawe n’u Buhinde.

Izi nkingo u Rwanda rumaze kubona zishobora gukingira abantu hafi ibihumbi 200, kuko iza AstraZeneca na Pfizer bisaba ko umuntu aziterwa inshuro ebyiri kugira ngo byizerwe ko akingiwe neza, hagati y’urukingo rumwe n’urundi hakajyamo nibura ibyumweru bitatu.

Izi nkingo zirimo guterwa ku kuboko.

U Rwanda rufite intego yo gukingira 30% by’abaturage bose mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira, rukazaba kandi rwakingiye 60% by’Abanyarwanda bose mu mwaka utaha wa 2022.

Binyuze muri gahunda ya COVAX igamije gufasha ibihugu bikennye kubona inkingo za COVID-19, kugeza muri Gicurasi 2021 u Rwanda ruzaba rumaze guhabwa inkingo 744.000 za AstraZeneca na 102.960 za Pfizer/BioNTech.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel aheruka gutangaza ko u Rwanda rurimo gukorana n’abafatanyabikorwa n’ibihugu by’inshuti, kugira ngo haboneke inkingo zihagije zo gukingira abanyarwanda babikeneye kurusha abandi.

Abaganga bo mu bitaro bya Nyamata bakingiwe COVID-19
TAGGED:COVID-19featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Buhinde Bwahaye U Rwanda Inkingo 50.000 Za COVID-19
Next Article Urukiko Rwasabye Gereza Guha Rusesabagina Mudasobwa No Guhagarika Gufatira Inyandiko Ze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?