Uhagarariye u Rwanda wungirije mu Muryango w’Abibumbye witwa Robert Kayinamura yabwiye abagize Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku isi ko iyo umugore ashyizwe ku isonga mu bikorwa byo kugarura cyangwa kubugabunga amahoro aho yabuze, bigira akamaro karambye.
Kayinamura yaraye abivugiye ku Kicaro gikuru cy’uyu Muryango kiri i New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Yasabye abari bamuteze amatwi gukora uko bashoboye bakarinda abagore boherejwe mu bikorwa byo kubungabunga amahoro kugira ngo ayabo adahungabana kandi barasize imiryango yabo kugira ngo bayagarurire abayabuze.
Kuri we, ubufatanye bw’ibihugu bituranye ndetse n’ibindi bihugu muri rusange ni ingirakamaro mu kurinda amahoro.
Ati: “ N’ubwo hari ibyo twagezeho bifatika ariko ni ngombwa ko isi ikomereza muri uwo mujyo kugira ngo irinde abafite intege nke cyane cyane abagore n’abakobwa kuko ari bo bahura n’akaga iyo ibintu bitameze neza ahantu hari intambara n’andi makimbirane.”
Robert Kayinamura yavuze ko igihugu cye[u Rwanda] cyemera neza ko umuhati uhuriweho na benshi ugira akamaro mu kurinda abagore bakomeje kwibasirwa hirya no hino ku isi ahari amakimbirane kandi ngo iyo abagore badatekanye, bigira ingaruka z’igihe kirekire ku bandi bagize imiryango yabo.
U Rwanda, nk’uko Kayinamura abyemeza, rwemera ko ubufatanye buhamye kandi buhuriweho n’ibihugu bituranyi( reginal cooperation) butanga umusaruro mu kurinda abatagira kivurira kandi bugafasha mu kurinda ko abagore bakora ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu runaka ayabo[amahoro] yahungabana.
Ikindi yatinzeho nk’uko The New Times yabyanditse ni uguha abagabo n’abagore bari mu butumwa bwo kugarura amahoro aho yabuze amahirwe amwe mu bikorwa byose bijyanye n’uwo murimo ngirakamaro.
Yasobanuriye abari bamuteze amatwi Politiki u Rwanda rwihaye yo guha abagore n’abagabo amahirwe angana mu bikorwa byose kugira ngo hatagira uyabuzwa bikamugiraho ingaruka kandi, mu buryo bwagutse, bikagira ingaruka no ku gihugu.
Michelle Bachelet uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu yavuze ko icyorezo COVID-19 cyashegeshe abagore n’abakorwa kurusha basaza babo.
Ikindi yavuze ko kigomba gukosorwa ni uko abagore badahabwa amahirwe angana n’ay’abagabo mu ishyirwaho rya Politiki zigamije kugarura amahoro aho yabuze cyangwa kubungabunga amahoro aho aba aherutse kugarurwa.
Yatanze ingero z’uko byari bimeze guhera mu mwaka wa 1992 kugeza mu mwaka wa 2019.
Hagati muri iyi myaka, imibare Bachelet afite yerekana ko abagore bangana na 13% ari bo bari bari mu biganiro bigamije amahoro arambye, indi ikerekana ko abagore bangana na 6% ari bo bari abahuza mu bibazo bya Politiki n’aho abagore bangana nanone na 6% ngo nibo bashyize umukono ku masezerano yo kugarura amahoro.
Abapolisikazi b’u Rwanda ni intangarugero mu kagurura no kubungabunga amahoro
Ibi byemezwa n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda n’abandi bayobozi bakuru ba UN.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa( Operations), DIGP Felix Namuhoranye ubw o yarangizaga inama y’Ihuriro ngarukamwaka ry’abapolisikazi b’u Rwanda yateranye tariki 23, Nzeri, 2022 yavuze ko muri rusange, Polisi y’u Rwanda iha abapolisi bayo bose akazi itarobanuye ku gitsina.
DIGP Namuhoranye yavuze ko akazi k’abapolisi b’u Rwanda kadashingira ku gitsina runaka ‘ahubwo abapolisi bose bafatwa kimwe bitagendeye ku gitsina runaka.’
Yagize ati: “Abagore batanga umusaruro mwiza muri Polisi kandi buri mupolisi afite inshingano yo gufasha mugenzi we mu kazi ka buri munsi.”
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umubyeyi w’umugore, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwashimye uruhare rw’abapolisikazi b’abagore mu kubungabunga umutekano haba mu Rwanda n’ahandi boherejwe mu mahanga.
Ni ubutumwa bwacishijwe kuri Twitter aho Polisi yanditse iti: “ Umunsi mwiza ku ba Mama bakora muri Polisi y’u Rwanda ndetse n’ababyeyi babyaye abakobwa nabo bagahitamo gukora akazi ka gipolisi. Muri ab’agaciro kanini.”
Ubu butumwa bwatambutse tariki 09, Gicurasi, uyu ukaba ari umunsi ngarukamwaka abatuye Isi bazirikana akamaro k’ababyeyi b’abagore haba mu kurera abo bibarutse no ku iterambere ry’abatuye Isi muri rusange.
N’ubwo akazi ko gucunga umutekano gasaba imbaraga z’umubiri n’iz’ubwonko, abapolisikazi b’ababyeyi mu Rwanda bagakorana ubwitange kandi inshingano zabo nk’aba ‘mama’ ntizibangamire iz’akazi ka gipolisi.
Muri Polisi y’u Rwanda abapolisikazi bafite inshingano nyinshi kandi kubera akazi bakora byatumye bahabwa amapeti makuru.
Perezida Paul Kagame aherutse kugira Madamu Jeanne Chantal Ujeneza Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari (DIGP/AF).
Ku ruhande mpuzamahanga abapolisi b’abagore bakora neza…
Muri Werurwe, 2021 hari inyandiko yasohowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe amahoro ku isi yavugaga ko abagore bagize uruhare mu kugarura amahoro ku isi muri 2018 bari hagati ya 15% na 25% y’aboherejwe muri ako kazi bose.
Kubera akamaro bagira mu gutuma abaturage bagira umutima uri hamwe, Umuryango w’Abibumbye usaba za Leta kongera umubare w’abo ariko nanone zikagira uruhare rugaragara mu mibereho yabo ndetse n’iy’abo basize imuhira.
Intego y’Umuryango w’Abibumbye ni uko mu mwaka wa 2028 abagore bari mu bikorwa byawo byo kugarura amahoro ku isi bazaba barenze ijanisha ryariho muri 2018 kandi bakagaragara mu gisirikare no muri Polisi.
Uko bimeze kose ariko, imibare iriyongera kuko muri 1993 bari 1%, mu gihe mu mwaka wa 2020 bari 4.8%