Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: U Rwanda Rwifatanyije N’Amahanga Kwizihiza Umunsi Wahariwe Francophonie
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwifatanyije N’Amahanga Kwizihiza Umunsi Wahariwe Francophonie

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 March 2022 10:24 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda rwifatanyije n’ibihugu bivuga Igifaransa mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 52 Umuryango ubihuza umaze ushinzwe.

Ni Umuryango bise Organisation Internationale de la Francophonie.

Muri iki gihe uyoborwa n’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda.

Ku rubuga rwa Twitter rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda handitseho ko u Rwanda rushima intambwe Umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa wateye mu kuzamura imibereho y’abawugize binyuze cyane cyane mu gufasha urubyiruko.

Le Rwanda félicite l’ @OIFrancophonie pour ses 52 ans d'existence et apprécie le pas déjà franchi dans la réponse aux aspirations de la jeunesse, la Francophonie de l’avenir. #Francophoniedelavenir #Mon20mars pic.twitter.com/EraVE7d9sh

— Ministry of Foreign Affairs & Int'l Cooperation (@RwandaMFA) March 20, 2022

Igifaransa ni ururimi rwiganje ahanini muri Afurika kurusha ahandi ku isi.

Kuri uyu mugabane kivugwa cyane muri Afurika  y’i Burengerazuba ndetse n’iyo hagati ariko ntigikoreshwa cyane mu Burasirazuba n’Amajyepfo y’Afurika.

Ku byerekeye u Rwanda, Guverinoma yafashe umwanzuro w’uko kiba urundi rurimi rukoreshwa mu nzego za Leta ndetse rukongererwa n’amasaha rwigishwa mu mashuri ya Leta.

Kuzanzamuka cy’Igifaransa mu Rwanda kwatewe ahanini no kuzanzamuka k’umubano hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame i Paris n’urwa Perezida Macron i Kigali.

Louise Mushikiwabo

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa umeze neza k’uburyo Ikigega cy’Abafaransa kita ku iterambere mpuzamahanga AFD ( Agènce Francaise de Devélopment) giherutse gutangaza ko hari imishinga kizakorera mu Rwanda ifite agaciro ka Miliyoni 500 z’ama Euro.

Igifaransa Nyafurika:

Abahanga mu ndimi bazi ko hari Igifaransa cy’Ikinyafurika.

Icyo ni Igifaransa kuvugwa mu bihugu 34, kigakoreshwa n’abaturage miliyoni 141.

Iyi ni imibare yo mu mwaka wa 2018.

Iyo ubirebye usanga Afurika ari yo ifite abantu benshi bakoresha Igifaransa ku isi.

Afurika ifite abantu benshi bavuga Igifaransa kurusha ahandi ku Isi

Benshi bihurije mu Muryango wiswe Francophonie, uyoborwa na Louise Mushikiwabo.

Muri Afurika abavuga Igifaransa bakivanga cyangwa bakakibangikanya n’indimi gakondo.

Gusa hari ibihugu abatuye imirwa mikuru yabyo bahisemo gukoresha Igifaransa mu buzima bwa buri munsi.

Urugero ni abatuye Umurwa mukuru wa Côte d’Ivoire, Abdjan, bakoresha Igifaransa gusa.

Ahandi ni Yaoundé na Douala muri Cameroun ndetse na Libreville muri Gabon.

Ahandi ho babangikanya Igifaransa n’izindi ndimi, ariko kikagarukwaho kenshi.

Aho ni Tunis muri Tunisia, Rabat muri Maroc, Nouakchott muri Mauritania na Alger muri Algeria.

Muri iyi mijyi abayituye biganjemo abasilimu bakoresha Icyarabu ariko bakakivanga kenshi n’Igifaransa.

Ni ngombwa kumenya ko abaturage bo Afurika mu mivugire y’indimi zaturutse i Burayi, bashyiramo amasaku n’ubutinde byo mu ndimi zabo gakondo.

Iyi ikaba ari yo mpamvu ituma Igifaransa bavuga kitwa ‘Igifaransa Nyafurika’.

 

TAGGED:featuredIgifaransaMushikiwaboUmurwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Karongi: Yaje Yitwaje Frw 100,000 Byo Guhamo Abapolisi Ruswa
Next Article Amafoto: Mushikiwabo Yitabiriye Ibirori By’Isabukuru Ya Francophonie
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?