Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda iherutse kwifatanya n’Abanyarwanda muri rusange na RDF by’umwihariko kwizihiza isabukuru y’imyaka 98 izi ngabo zivuguruye zimaze zishinzwe.
Ingabo z’u Rwanda muri uwo muhango zari zihagarariwe na Major General Alexis Kagame uyobora Umutwe w’Inkeragutabara mu ngabo z’u Rwanda.
Maj Gen Alex Kagame yabwiye abari baje muri icyo gikorwa ko ingabo z’u Rwanda zishimira gukorana n’iz’Ubushinwa mu nzego zitandukanye z’imikoranire ya gisirikare.

Ati: “ Twishimira imikoranire nyayo hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iz’Ubushinwa. Kuri uyu munsi twizihiza isabukuru ingabo z’iki gihugu zimaze zitangiye gukora nk’uko tuzizi ubu, ingabo zacu zishimira iyo mikoranire mu gutoza abasirikare bacu, kubafasha mu bikorwa byo kugarura amahoro no kuvugurura igisikare cyacu kikagendana n’aho ibihe bigeze”.
Igisirikare cy’Ubushinwa cy’ubu cyashinzwe mu mwaka wa 1927 kandi kuva icyo gihe kugeza ubu, ni icya kabiri gikomeye ku isi haba mu bikorwa byo ku rugamba, ibyo kwitoza, ikoranabuhanga no mu bikoresho.
Imikoranire hagati ya RDF n’ingabo z’Ubushinwa ishimwa n’abayobozi ku mpande zombi.
Abayobozi muri Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda bashimye nabo imikorere y’ingabo z’u Rwanda, ubunyamwuga buziranga no gushyigikira kugarura amahoro mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’ahandi ku isi rwitabajwe.