I Bujumbura, kuri uyu mugoroba humvikanye urusaku ruremereye rw’ibisasu n’imbunda byaturikiye mu kigo cya gisirikare kiri ahitwa Musaga.
Amakuru ava mu Burundi ariko yatangajwe n’ibindi binyamakuru nka BBC, avuga ko iryo turika ryatangiye nyuma gato ya saa moya z’ijoro ndetse uburemere bw’ibyo bisasu bwangije n’inzu zituranye n’ikigo cya gisirikare byaturikiyemo.
Perezida Evariste Ndayishimiye yashimye abihanganishije igihugu cye nyuma y’ibyo byago.
Umwe mu baturiye aho ibyo byabereye avuga ko uguturika kw’ibisasu kwamaze hafi amasaha atatu kuko buri minota nka 20 hari ibyaturikaga.
Yemeza ko hari umuriro n’urusaku byinshi bumvise aho bari baherereye hitwa Kinanira 3.
Ndayishimiye yaje gutangaza ko ibintu byasubiye ku murongo, ko urusaku rwahosheje, abasaba abaturage gutuza.
General de Brigade Gaspard Baratuza, umuvugizi w’igisirikare cy’Uburundi yabwiye BBC ko iryo turika ryabereye mu bubiko bw’intwaro bwagize ikibazo.
Abaturage bo mu gice byabereyemo batangaje ko ibyabaye byabakuye umutima, ubwoba burabataha cyane cyane ko byabereye mu Murwa mukuru w’ubukungu mu Burundi ari wo Bujumbura.
Umurwa mukuru mu bya Politiki ni Gitega.
Ibisigazwa by’ibisasu byageze ku nzu ziri mu duce twa Kinanira 3 na 4, ibindi bigera muri zone Ngagara, Karitiye 9, ku birometero birenga bitanu nk’uko abahaba babivuga.
Kuri X, Minisiteri y’Umutekano yanditse ko ibintu byasubijwe mu buryo ariko hagikorwa iperereza ry’icyaba cyateye iki kibazo cyukuye benshi umutima.

