Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubudage Bwiyemeje Kugira Igisirikare Kiruta Ibindi Mu Burayi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ubudage Bwiyemeje Kugira Igisirikare Kiruta Ibindi Mu Burayi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 September 2022 4:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe w’u Budage( Chancelier) olaf Scholz yabwiye abasirikare bakuru mu ngabo ze ko igihe kigeze ngo u Budage bube igisirikare gifite ibikoresho bihambaye kurusha ikindi gihugu icyo ari cyo cyose mu Burayi.

Scholz yabivuze mu nama yagiranye n’abasirikare be bakuru, ababwira ko igihe cyose u Budage bwamaze budafite igisirikare gikomeye bwibwiraga ko buturanye n’inshuti kandi ko kugira ingabo n’igisirikare bikomeye ‘byabuteranya n’inshuti’ yitwa Amerika.

Icyakora ngo byari ukwibeshya kubera ko ngo igihe kigeze ngo Abanyaburayi bagira  igisirikare cyabo kandi gikomeye.

Olaf Scholz yabwiye abasirikare bakuru mu ngabo ze ati: “ Twe Abanyaburayi tugomba gufata umutekano wacu mu biganza byacu. Tugomba kandi kugira uruhare mu bikorerwa muri OTAN ntidukomeze kubiharira abandi.”

AFP yirinze kwerura ngo ivuge ko u Budage bwashakaga kubwira Abanyaburayi ko batagombye guhora bategereje ko Amerika iba ari yo ishyira amafaranga menshi muri OTAN ahubwo ko nabo bagombye kugira igisirikare gikomeye gishobora kwitunga no kwirinda ubwacyo bitabaye ngombwa ko bahora barambirije ku Banyamerika.

Olaf Scholz mu Biro bye

OTAN ni ihuriro ry’ibihugu bikora ku Nyanja ya Atlantique byihuje ngo bijye bitabarana.

Amerika niyo ikomeye muri byo kuko ariyo itanga amafaranga menshi kugira ngo imirimo ikorwe neza.

Igihugu cya kabiri gitanga amafaranga menshi ni Turikiya.

Ubwo Amerika yayoborwaga na Donald Trump yakunze kuvuga ko ibindi bihugu by’u Burayi biyinyunyuza imitsi kuko ari yo itanga amafaranga menshi mu mikorere ya OTAN.

Trump yashakaga ko Abanyaburayi bagira uruhare runini mu mikorere ya OTAN kugira ngo nayo idakomeza gutanga amafaranga menshi.

Aho Trump atsindiwe amatora ntiyongere kuyobora Amerika , uwamusimbuye Joe Biden asa n’utarakomeje muri uwo mujyo cyane cyane ko igihugu cye cyahise kijya mu bindi bibazo birimo no guhangana n’u Burusiya muri Ukraine.

Ni ngombwa kuzirikana ko u Budage busanzwe ari cyo gihugu cya mbere gikize mu bigize Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.

Bwigeze kandi no kuba ubwa mbere bwari bufite igisirikare cya mbere gikomeye mu Burayi .

Hari mbere y’Intambara ya Kabiri y’isi yose, icyo gihe bukaba bwarayoborwaga na Adolf Hitler.

TAGGED:BudageIgisirikareIngaboOTAN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guverineri W’Intara Y’Amajyaruguru Asanga Abayobozi Bakeneye Guhugurwa Ku Mategeko
Next Article Mu Bushinwa Inzu Y’Amagorofa 42 Yahiye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?