Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubufaransa: Abana Bo Munsi Y’Imyaka 15 Bagiye Kubuzwa Imbugankoranyambaga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Ubufaransa: Abana Bo Munsi Y’Imyaka 15 Bagiye Kubuzwa Imbugankoranyambaga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 June 2025 8:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Emmanuel Macron yatangaje ko agiye gusuzumira hamwe n’abanyamategeko uko abana bafite munsi y’imyaka 15 y’amavuko batakwemererwa gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Iki gitekerezo gifitwe kandi n’Ubugereki na Espagne, ibihugu bivuga ko kuba abana bakiri bato cyane bakoresha imbuga nkoranyambaga biha uburyo abagizi ba nabi bwo kubatoza imico mibi irimo ubusambanyi n’ubwicanyi.

Mu Bufaransa bavuga ko kubuza abana gukoresha izo mbuga bakiri bato bizatuma batagira aho bahurira n’abantu bashobora kubagurishaho ibintu bibi birimo n’ibyuma byo gutera abantu.

Macron yavuze ko niba ibindi bihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi bidakumiriye ibyo bintu, ngo bitore amategeko abuza ko abana bakoresha izo mbuga bakiri bato cyane, igihugu cye kigiye kubyikorera.

Icyemezo cya Macron kije nyuma y’uko hari umwana uherutse gutera umwarimu icyuma aramwica.

Ubwo bwicanyi bwabereye ahitwa Nogent, Haute-Marne.

Kuri Radio yitwa France 2, Perezida Macron yavuze ko igihugu cye kidashobora gukomeza gutegereza ko itegeko rikumira ibyo bintu rizava mu Nteko ishinga amategeko y’Uburayi kuko yo iri kubigendamo biguru ntege kandi bimaze gufata indi ntera.

Yavuze ko mu gihugu cye hagiye gushyirwaho uburyo bugenzura imyaka y’umuntu ushaka kugura icyuma agitumije ku masoko akorera kuri murandasi, ibi kandi bikazaba ku muntu ushaka kureba amashusho y’urukozasoni.

Macron ati: “ Ntidushaka ko umwana uri munsi y’imyaka 15 yongera kugurira icyuma kuri murandasi. Tugiye gushyiraho ibihano bikomeye birimo amande aremereye no kubuza ikoranabuhanga rimwe na rimwe gukora”.

Yahise asaba Minisitiri w’Intebe François Bayrou gukora uko vuba na bwangu ibyo byemezo bigatangira gushyirwa mu bikorwa.

Ibihugu byateye imbere bihanganye n’ibibazo biri kugaragara cyane cyane mu bana bitewe n’ikoranabuhanga.

Mu Bwongereza naho abarezi baherutse kwandika basaba ababyeyi kudaha abana babo telefoni zitwa smartphones kuko zibarangaza zikadindiza imikurire y’ubwonko n’ubwenge bwabo.

Ababyeyi bo muri iki gihugu bavugwaho gukora ikosa ryo kugurira abana babo izo telefoni, bakazibaha nk’ishimwe ry’uko batsinze neza amasomo.

Byaragaragaye ko n’abana bafite imyaka itandatu bahabwa telefoni zigezweho zo mu bwoko bwa iPhones.

TAGGED:AbanaEmmanuelImbugankoranyambagaMacron
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Muri Gicurasi Ibiciro Ku Isoko Byazamutseho 6.9%
Next Article Gatsibo: Umukecuru Mukandoli Yajyanywe Kwa Muganga Ahabwa Ibiribwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tekeniki Zifasha Inyoni Kuguruka Zigishije Abantu Gukora Indege

Intambara Ya Dipolomasi Hagati Ya Israel Na Afurika Y’Epfo Irafata Indi Ntera

DRC: Abantu 200 Bishwe N’Ikirombe

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

Umukinnyi Ukomeye Wa Kepler WBBC Yaguzwe Na REG WBBC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Burundi: Ndikuriyo Yongeye Gutorerwa Kuba Umunyamabanga Mukuru Wa CNDD-FDD

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abanyamakuru B’i Goma Baganiriye N’Ab’i Rubavu Ku Mikoranire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?