Tariki 30, Ukwakira, 2025, i Paris mu Bufaransa hazabera inama izahuriza hamwe abayobozi bakuru b’ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’abandi bayobozi bakuru iziga ku mutekano muke uhamaze igihe.
Itangazo ry’iyi nama ryasohowe na Minisiteri ishinzwe Uburayi n’ububanyi n’amahanga mu Bufaransa ryasohotse kuri kuri uyu wa Mbere Tariki 20.
Iyo nama yateguwe ku bufatanye na Togo, igihugu cy’umuhuza mu bibazo by’umutekano muke muri aka Karere.
Abayiteguye bavuga ko iziga uko imibereho mibi mu baturage yatewe n’intambara imaze igihe muri kariya Karere yahinduka, amahanga agaha aka gace amafaranga n’ubundi bufasha bukenewe ngo abantu babeho neza.
Radio Okapi yanditse ko Ubufaransa buzakora biriya no mu rwego rwo guteza imbere umurongo w’ubuhuza watangijwe na Amerika, Qatar n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi .
Itangazo rya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa rivuga ko abazitabira iriya nama izaba mu mpera z’Ukwakira bazayikora mu gushakira amahoro aka Karere binyuze mu nama ya Paris bise ‘Forum de Paris sur la Paix’.
Kugeza ubu ntiharamenyekana mu buryo budasubirwaho abazitabira iyi nama.
Ifoto ibanza: Perezida Emmanuel Macron