Ingabo z’u Rwanda n’iz’Ubuhinde zatangije ubufatanye burimo gusangira imyitozo n’ubufatanye mu by’inganda za gisirikare.
Ubu bufatanye bushingiye ku masezerano mu bufatanye mu bya gisirikare bwasinywe hagati y’u Rwanda n’Ubuhinde mu mwaka wa 2018.
Buvuzwe nyuma y’uko Pologne nayo yijeje u Rwanda ko igihe cyose byaba ngombwa ko irutabara, itazatindiganya kubikora.
U Rwanda ruvuga ko ntawe ruzanduranyaho kandi ko rushaka ko ibibazo by ‘umutekano muke mu Karere bikwiye gukemurwa n’ibiganiro aho kuba intambara.
Icyakora Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo yigeze kuvuga ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kurinda imipaka n’ubusugire bwarwo.
Perezida Kagame yigeze kubwira ingabo ko uziyahura ku Banyarwanda bazamusigarana “yaba ari muzima cyangwa atari muzima”.