Umudepite, ba Guverineri b’Intara na bamwe mu bakora mu itsinda ririnda Umukuru w’igihugu cya Ukraine batawe muri yombi bazira ruswa ubwo bagiraga uruhare mu gutumiza drones z’intambara bakaryaho ‘commission’ ya 30%.
Si drones zonyine bakurikiranyweho iyo ‘bitugukwaha’ kuko bavugwa no mu kintu nk’icyo mu kugura ibindi bikoresho by’intambara byagombaga gufasha iki gihugu guhangana n’Uburusiya, igihugu gikomeye cyane mu bya gisirikare.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky kuri X yahatangarije ko abo bantu bafashwe nyuma y’uko Komisiyo yo kurwanya ruswa itangaje raporo yagaragaje ko hari ibimenyetso bigaragaza ko ‘koko’ ari abo gukekwa.
Yanditse ko igihugu cye kidashobora kwihanganira na gato ruswa uko yaba ingana kose, ibyo yise zero tolerance.
N’ubwo ashima abakoze iryo cukumbura bakabishyira ku karubanda, abaturage bari bamaze iminsi bagaya Guverinoma ye ko idaha ubwisanzure abagize Komisiyo yarikoze.
Iyo Komisiyo muri Ukraine bayise [mu Cyongereza] National Anti-Corruption Bureau and Specialised Anti-Corruption Prosecutor’s Office.
Mu gusobanura icyatumye itinda guhabwa ubwo bwisanzure, Perezida yavuze ko habanje gukora uko bishoboka ngo ikuburwemo ibintu byose byari bifite aho bihuriye n’Uburusiya.
Aho abaturage bigaragambirije bakereka ubuyobozi bwabo ko badashimishijwe n’uko iyo Komisiyo ifatwa, nibwo Zelensky yategetse ko isubirana ibyahoze biyiranga mu bwisanzure bwayo bugenwa n’amategeko.
Byashimishije benshi barimo n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutasi muri Minisiteri y’ingabo Kyrylo Budanov ndetse n’ibihugu by’inshuti za Ukraine byo mu Bumwe bw’Uburayi byabishimye.
Mu mwaka wa 2023, abagize iyi Komisiyo bakoze iperereza rikomeye kuwari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Vsevolod Kniaziev wakekwaga muri ruswa ya Miliyoni $3.
BBC dukesha iyi nkuru ntivuga aho ziriya drones zaguzwe n’ayo buri wese mubavugwa muri iyi dosiye yari bukuremo.