Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubugome Interahamwe Zicanye Abatutsi Bwari Indengakamere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Ubugome Interahamwe Zicanye Abatutsi Bwari Indengakamere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 April 2025 4:33 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

KAMONYI: Abarokokeye mu cyahoze ari Kamoni Runda, ubu ni muri Kamonyi bavuga ko Interahamwe zishe nabi Abatutsi bahoze batuye mu bice bituriye uruzi rwa Nyabarongo binyuze mu kubaboha zikabata muri Nyabarongo ari bazima.

Babivugiye mu buhamya batangiye ku Murenge wa Runda ahabereye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahatuye mu buryo bw’umwihariko.

Abatanze ubu buhamya bavuga ko ibyo byose Interahamwe zabikoraga zifatanyije kandi zihagarikiwe n’ingabo z’uwahoze ari Perezida wa Repubulika Juvénal Habyarimana.

Umwe mu barokokeye muri kariya gace witwa Mugwaneza Thèrese avuga ko ubwo bahungiraga muri Kiliziya ya Paruwasi ya Gihara bari bizeye ko ntawatinyuka kuhabicira.

Gusa icyo cyizere cyarabatengushye kuko bitabujije abicanyi kuza kuhabicira.

Nk’uko uwo mubyeyi abivuga, Imana yo mu ijuru yaratabaye, bose ntibapfira gushira.

Ati: “Data na Mama uwo munsi bishwe batemaguwe kuri iyi Tariki ya 15 Mata. Iyi ni itariki benshi muri twe tutazibagirwa kuko nibwo ababyeyi, abavandimwe n’inshuti  zacu bishwe urupfu rubi.”

Perezida wa IBUKA muri  Runda, Nshogoza Innocent hari n’abo Interahamwe zabanzaga gutema ibice bimwe by’umubiri mbere yo kubaroha muri Nyabarongo.

Umwe muri abo bantu ni umugore wari umuforomokazi Interahamwe zajugunye muri Nyabarongo zibanje kumutema izuru.

Senateri Mugisha Alexis wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango avuga ko yageze kuri Nyabarongo indege ya Habyimana imaze gushya abona Imodoka zo mu bwoko bw’ikamyo  zitwaye imirambo y’Abatutsi.

Mugisha avuga ko yiboneye abagore, abagabo n’urubyiruko rw’Abatutsi babambitse ubusa babicaje hasi bagenda babakandagira ku mano.

Ati: “ Iyo shusho y’abatutsi bicwaga  yanze kuva mu mutwe wanjye”

Icyakora ashima Imana yamurinze kuko yahoraga ayisaba kuzareba uko u Rwanda ruzaba rumeze nyuma ya Jenoside none arubonye ruyobowe neza.

Senateri Mugisha yashimiye Inkotanyi zabarokoye, yongera kuvuga ko kwibuka ari ngombwa kuko bitanga imbaraga zo gutekereza ejo hazaza.

IBUKA ivuga ko igikusanya imibare nyayo y’Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo ariko bikigoranye ko bajugunywe bavanywe mu nkengero z’uru ruzi rukora ku bice byinshi by’u Rwanda.

Uruzi rwa Nyabarongo ruca henshi mu Rwanda.

Uru ruzi ruhinduka Akagera iyo rumaze guhura n’Akanyaru.

TAGGED:AbatutsifeaturedJenosideKamonyiRundaSenateriUbwicanyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Ruzakira Imikino Y’igikombe Cya Afurika Muri Basket Y’Abatarengeje Imyaka 16
Next Article Karongi: Ubutabera Bumaze Gufata 36 Bari Barabutorotse Bakekwaho Jenoside
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?