KAMONYI: Abarokokeye mu cyahoze ari Kamoni Runda, ubu ni muri Kamonyi bavuga ko Interahamwe zishe nabi Abatutsi bahoze batuye mu bice bituriye uruzi rwa Nyabarongo binyuze mu kubaboha zikabata muri Nyabarongo ari bazima.
Babivugiye mu buhamya batangiye ku Murenge wa Runda ahabereye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bari bahatuye mu buryo bw’umwihariko.
Abatanze ubu buhamya bavuga ko ibyo byose Interahamwe zabikoraga zifatanyije kandi zihagarikiwe n’ingabo z’uwahoze ari Perezida wa Repubulika Juvénal Habyarimana.
Umwe mu barokokeye muri kariya gace witwa Mugwaneza Thèrese avuga ko ubwo bahungiraga muri Kiliziya ya Paruwasi ya Gihara bari bizeye ko ntawatinyuka kuhabicira.
Gusa icyo cyizere cyarabatengushye kuko bitabujije abicanyi kuza kuhabicira.
Nk’uko uwo mubyeyi abivuga, Imana yo mu ijuru yaratabaye, bose ntibapfira gushira.
Ati: “Data na Mama uwo munsi bishwe batemaguwe kuri iyi Tariki ya 15 Mata. Iyi ni itariki benshi muri twe tutazibagirwa kuko nibwo ababyeyi, abavandimwe n’inshuti zacu bishwe urupfu rubi.”
Perezida wa IBUKA muri Runda, Nshogoza Innocent hari n’abo Interahamwe zabanzaga gutema ibice bimwe by’umubiri mbere yo kubaroha muri Nyabarongo.
Umwe muri abo bantu ni umugore wari umuforomokazi Interahamwe zajugunye muri Nyabarongo zibanje kumutema izuru.
Senateri Mugisha Alexis wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango avuga ko yageze kuri Nyabarongo indege ya Habyimana imaze gushya abona Imodoka zo mu bwoko bw’ikamyo zitwaye imirambo y’Abatutsi.
Mugisha avuga ko yiboneye abagore, abagabo n’urubyiruko rw’Abatutsi babambitse ubusa babicaje hasi bagenda babakandagira ku mano.
Ati: “ Iyo shusho y’abatutsi bicwaga yanze kuva mu mutwe wanjye”
Icyakora ashima Imana yamurinze kuko yahoraga ayisaba kuzareba uko u Rwanda ruzaba rumeze nyuma ya Jenoside none arubonye ruyobowe neza.
Senateri Mugisha yashimiye Inkotanyi zabarokoye, yongera kuvuga ko kwibuka ari ngombwa kuko bitanga imbaraga zo gutekereza ejo hazaza.
IBUKA ivuga ko igikusanya imibare nyayo y’Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo ariko bikigoranye ko bajugunywe bavanywe mu nkengero z’uru ruzi rukora ku bice byinshi by’u Rwanda.

Uru ruzi ruhinduka Akagera iyo rumaze guhura n’Akanyaru.