Hari inama iherutse guterana yatumijwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta yiyunze y’Abarabu Bwana Emmanuel Hategeka yamagana bamwe mu Banyarwanda bakorera muri kiriya gihugu basiga u Rwanda isura mbi kubera ubuhemu bagaragaza mu bucuruzi bakorera yo.
Ni inama yari yatumijwe kugira ngo aganire n’abagize Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri kiriya gihugu, yitabiriwe kandi n’Umujyanama wa Ambasaderi witwa Minister Counselor Edouard Bizumuremyi n’Umunyamabanga wa Mbere Bwana Dennis Ruranga, ikaba yarabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ambasaderi Hategeka yabwiye Abanyarwanda bari bitabiriye iriya Nama ko bahawe amahirwe menshi yo gushora imari muri Leta ziyunze z’Abarabu no kuhungukira ariko ko hari bamwe bigize ‘rusahuriramunduru’, bahitamo guhemuka bitwaje ayo mahirwe.
Hategeka yababwiye ko kugira ngo bakomeze gukorana neza na bagenzi babo b’abashoramari bo muri kiriya gihugu bagomba kongera ubunyangamugayo bwabo, bakibuka ko biri mu ndangagaciro z’Abanyarwanda.
Nyuma yo kubiganiraho birambuye, abatabiriye iriya Nama banzuye ko hagiye gushyirwaho Itsinda rishinzwe kugenzura imyitwarire y’Abanyarwanda baba muri kiriya gihugu kandi igasuzuma ishingiro ry’ibirego by’ubuhemu n’ubwambuzi bibavugwaho.
Abagize ririya tsinda bazaba bafite inshingano yo kwegera abakoresha b’abakozi bavugwaho ubwambuzi kugira ngo babafatire ingamba kandi basubize abo bambuye ibyabo.
Ikindi ni uko nyuma yo kugenzura niba abihanangirijwe batarumvise ngo bahindure imikorere, hazasohorwa urutonde rwa ba bihemu bahesha u Rwanda n’Abanyarwanda isura mbi muri kiriya gihugu.
Hazarebwa niba hatashyirwaho Komite ishinzwe by’umwihariko gukurikirana uko Abanyarwanda batumiza ibintu i Dubai babikora.
Ubuhemu Burahombya!
Iby’ubuhemu muri bamwe mu Banyarwanda baba muri Leta yiyunze y’Abarabu bivuzwe mu gihe Ambasade y’u Rwanda muri kiriya gihugu imaze iminsi isinyana amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda na kiriya gihugu.
Aheruka ni ayemeraga ko icyayi n’ikawa by’u Rwanda bizajya bicururizwa mu ndege z’ikigo za kiriya gihugu.
Indege zo muri kiriya gihugu zicungwa n’ikigo kitwa The Emirates Group, kikiba ari ikigo cya Leta nacyo gicungwa n’ikindi kitwa Investment Corporation of Dubai.
Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru kizarangira tariki 15, Kanama, 2021 nibwo Ambasaderi w’ Emmanuel Hategeka yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Umuyobozi mu kigo cy’indege za Leta yiyunze y’Abarabu witwa Mahmood Ameen.
Ayobora ishami rya kiriya kigo ryitwa Emirates Flight Catering.
Bemeranyije ko bamwe mu bahereza abagenzi icyayi n’ikawa byo mu Rwanda bari mu ngendo muri ziriya ndege bazaba ari Abanyarwanda cyangwa Abanyarwandakazi.
The Emirates Airline nicyo kigo cya mbere ku isi gifite indege zitangirwamo ibiribwa n’ibinyobwa byinshi.
Ubuhemu bwa bamwe mu Banyarwanda bacuruzanya na kiriya gihugu bushobora gukoma mu nkokora ubu bufatanye bwitezweho kuzinjiriza u Rwanda no kuzamura urwego rw’isura yarwo mu bihugu byinshi by’Abarabu.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gusinyana n’Ikigega cy’Iterambere cya Abu Dhabi amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni $15 – ni hafi miliyari 15 Frw – azakoreshwa mu gusana umuhanda Rambura – Nyange.
Ni igice cy’umushinga munini wo kuvugurura umuhanda Rubengera – Muhanga.
Uyu muhanda usanzwe uhuza Akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo na Karongi mu Ntara yi Burengerazuba umaze igihe warangiritse, ku buryo abashoferi binubira ko kuwukoresha kuko byangiza ibinyabiziga kubera ibinogo biwurimo.
Leta yaherukaga guha amasezerano ikigo Horizon Construction, yo gusiba ibinogo mu buryo buhoraho.
Biteganywa ko gusana igice Rambura – Nyange kireshya na kilometero 22 no gusoza umuhanda Rubengera – Muhanga wose ureshya na kilometero 61.15, bizoroshya ubucuruzi binyuze mu kwihutisha ubwikorezi bw’ibicuruzwa n’ingendo z’abantu.
Amasezerano y’iyi nguzanyo y’igihe kirekire yashyizweho umukono na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Emmanuel Hategeka hamwe n’Umuyobozi wa Abu Dhabi Fund for Development, Mohammed Saif Al Suwaidi.
Kagame Yaharuriye Abanyarwanda Inzira Ariko Hari Abashaka Kuyisiba…
Muri Nyakanga 2020 Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri kiriya gihugu.
Yahaye ikiganiro abashoramari bakomeye b’i Abu Dhabi ababwira amahirwe ari hagati yo gukorana na bagenzi babo bo b’i Kigali.
Muri kiriya kiganiro yagarutse ku mikorere isanzwe iranga Abanyarwanda muri rusange, harimo gukora ibintu neza no kubazwa ibitarakozwe neza.
Ikindi Perezida Kagame yabwiye abashoramari bo muri kiriya gihugu ni uko urubyiruko rw’u Rwanda rutozwa gukora kandi rukibutswa ko gukora neza kandi mu buryo bunoze ari byo bizaranga u Rwanda rw’ejo hazaza kandi bikaruhesha ishema mu mahanga.
Niba ‘Abanyarwanda bose’ baba muri Leta ziyunze z’Abarabu by’umwihariko n’abandi baba ahandi ku isi muri rusange badahinduye imyitwarire ngo bakore kinyamwuga kandi mu bunyangamugayo, bizaba ari ukunyuranya n’ibyo Umukuru w’igihugu yifuza ko bibaranga aho bari hose.