Abantu umunani nibo bahitanywe n’igisasu cyatezwe mu modoka yari iparitse i New Delhi mu Murwa mukuru w’Ubuhinde.
Cyarlturikiye hafi y’hitwa Red Fort, Polisi ikavuga ko iki gitero cyagabwe saa kumi n’ebyiri zishyira saa moya kuri uyu wa Mbere.
BBC yanditse ko ntawe urugamba kiriya gitero, gusa Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde Narendra Modi akavuga ko ababikkoze abo ari bo bose bazafatwa nta kabuza.
Ahagabwe iki gitero ni ahantu hasanzwe hasurwa na ba mukerarugendo benshi bityo kikaba cyatumye hari batinya kuzongera kuhegera.
Ni ahantu nyaburanga hahanzwe mu kinyejana cya 17 nyuma ya Yezu Kristu.


