Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9.7% ahanini bitewe n’uko ubukungu muri rusange bwongeye kuzanzamuka ariko cyane cyane n’umusaruro w’ubuhinzi.
Iby’iyi mibare byaraye bitangajwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Yussuf Murangwa mu kiganiro cyagarutse ku miterere y’umusaruro w’imbere mu gihugu yaraye agejeje ku banyamakuru.
Muri icyo kiganiro kandi hari n’abayobozi bakuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare, NISR.
Muri rusange, urwego rwa serivisi nirwo rukomeje kuba urwa mbere mu kuzamura umusaruro w’u Rwanda.
Ku rundi ruhande, umusaruro ukomoka ku buhinzi nawo mu mwaka wa 2023/2024 warazamutse utuma ndetse n’ibiciro ku isoko byari byatumbagiye mu mezi yo hagati mu mwaka wa 2023 bigabanuka.
Ibibazo byatumye ubukungu bw’u Rwanda bugabanuka mu myaka nk’itatu yatambutse ahanini byari bishingiye no ku bibazo biremerereye isi birimo ingaruka za COVID-19, iz’intambara yo muri Ukraine n’Uburusiya, ibishingiye ku mihindagurikire y’ikirere n’ibindi.
Ubuhinzi bw’u Rwanda bwo mu gihe gito gishize bwarazamutse ku kigero cyiza kuko bwabanje ku kigero cya 7% , hari mu gihembwe cya mbere cy’ingengo y’imari y’umwaka turi kuvugaho, bituma bugira uruhare ku musaruro mbumbe w’u Rwanda ungana na 25% ubibaze muri rusange.
Yusuf Murangwa avuga ko imibare n’icyerekezo cy’ubukungu bw’u Rwanda byombi byerekana ko ubukungu bwarwo buzakomeza guteza imbere.
Ibi ariko, ku rundi ruhande, bishoboka neza iyo nta zindi ‘birantega’ zitambitse akenshi zishingiye ku bintu u Rwanda rutabona icyo rubihinduraho.
Impuzandengo y’izamuka ry’ubukungu bwarwo mu mwaka wa 2023 yari 8.2% ariko ubu ni 9.7%, bikagaragaza ko buzamuka neza.
Murangwa yaraye abwiye itangazamakuru ati: “ Kuzamuka k’ubukungu bwacu kugaragarira ku mikorere myiza yaza serivisi n’urwego rw’inganda hakiyongeraho n’urwego rw’ubuhinzi”.
Imibare ariko ivuga ko umusaruro w’ibihingwa byoherezwa hanze utigeze wiyongera kuko wagumye kuri 0% ndetse uw’ikawa ugabanukaho 13%.
Icyayi ni cyo cyakomeje kuza imbere mu byo u Rwanda rwagurishije hanze kuko umusaruro wacyo rwohereje yo wiyongereye ku kigero cya 21%.
Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro narwo rwazamutse ku kigero cya 10% muri rusange.
Ni izamuka ryatewe nuko ubucukuzi buri gukorwa kinyamwuga, neza kandi amabuye u Rwanda rwohereza hanze akaba aba ameze neza.
Urwego rw’ubwubatsi( imihanda, inyubako n’ibindi bikorwaremezo) rwazamutse ku kigero cya 16% n’aho inganda zizamuka ku kigero cya 4% muri rusange kandi imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare ivuga ko iryo zamuka ryatewe ahanini no gushyira imbaraga mu nganda zikora ibyuma, izikora ibikoresho byo mu ngo n’izikora izindi mashini.
U Rwanda rwanazamuye umusaruro w’inganda zikora impapuro n’imbaho, intsinga n’ibyuma.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko hari icyizere cy’uko ubukungu bwarwo buzakomeza kuzamuka n’ubwo itirengagiza ibisitaza birimo ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere bishobora kwaduka igihe icyo ari cyo cyose.