Ubukungu Bw’u Rwanda Bukomeje Kuzamuka

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku musaruro mbumbe w’ubukungu bw’u Rwanda igaragaza ko wazamutse ku kigero cya 8.1% mu gihembwe cya gatatu cya 2024.

Mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wazamutseho  9.8% naho mu gihembwe cya mbere cyawo uzamuka kuri  9.7%.

Muri iki gihembwe, umusaruro mbumbe wari miliyari 4,806 Frw, uvuye kuri 4,246 Frw mu gihembwe cya gatatu cya 2023.

Urwego rwa serivisi rwagize uruhare rungana na 49%, ubuhinzi bugira 24%, mu gihe urwego rw’inganda rwagize uruhare rungana na 20%, imisoro yinjijwe igira 7% ku musaruro mbumbe wose w’igihugu.

- Kwmamaza -

Muri rusange, impuzandengo z’ibihembwe bitatu bya mbere bya 2024 igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9.2%.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kivuga ko ubuhinzi bwiyongereyeho 4% , urwego rw’inganda rwiyongereyeho 8% naho serivisi ziyongereyeho 10%.

Ubukungu bw’u Rwanda burazamuka neza

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kivuga ko umusaruro w’ibyoherehwe mu mahanga wiyongereyeho 16% , aho umusaruro w’ikawa wiyongereyeho 16%.

Umusaruro w’inganda  wihariye 8% kandi urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nawo wazamutseho 26%, umusaruro w’ibikorwa by’inganda  wazamutseho 5%, amashanyarazi azamukaho 20%, ibikorwa by’ubwubatsi ni  5%.

Uw’ ibikorwa bya siporo wazamutseho 8% , amahoteli na Resitora  wiyongereyeho 17%, urwego rw’imari rwiyongereyeho 15%, serivisi z’itumanaho wiyongereyeho ni 19%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version