Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 August 2025 11:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ama Yuan ni amafaranga akoreshwa mu Bushinwa akaba n'amadovize ariko afite 3% mu bucuruzi mpuzamahanga.
SHARE

Kubera kubura amadolari y’Amerika, Leta y’Uburundi iratekereza uko yakoresha amafaranga y’Ubushinwa bita Yuan (¥) nk’amadovize buzajya bukoresha butumiza ibicuruzwa hanze.

Tariki 31, Nyakanga, 2025 nibwo Banki nkuru y’Uburundi yandikiye ibaruwa Banki zose z’ubucuruzi n’ibigo by’imari ko zikwiye gutangira gukoresha amafaranga yo mu Bushinwa mu kwishyurana nk’amadovize akoreshwa mu gutumiza ibintu hanze.

Uburundi ariko buvuga ko ibyinshi buzatumiza hanze bizava mu Bushinwa, bityo ko amafaranga y’iki gihugu ari nayo buzajya bukoresha.

Icyakora, nk’uko umwe mu bahanga mu bukungu witwa Edouard Bigendako abivuga, amadolari y’Amerika ni amafaranga akomeye cyane k’uburyo kuyasimbuza ama Yuan byaba ari urugendo rurerure.

Gusa avuga ko ibyiza birimo nk’uko uwo muhanga abivuga ni uko gukoresha amafaranga menshi y’amadovize bishobora gufasha kuko aho amwe yabuze, andi yakora.
Dr. Innocent Bano ni umuhanga muri politiki akaba n’umwarimu muri Kaminuza.

We asanga kwitandukanya n’amadolari y’Amerika agakorana n’Ubushinwa bishobora kuzatuma ibihugu byahoze ari abafatanyabikorwa b’Uburundi babihunga.

Icyakora avuga ko bufite uburenganzira bwo gukorana n’igihugu icyo ari cyo cyose kandi bugakora k’uburyo bubona amafaranga y’amahanga yabufasha mu bucuruzi bukorana n’abandi.

Ibyo Uburundi bwoherereza Ubushinwa bingana na 30% by’ibyo bwo[Ubushinwa]bwohereza mu Burundi.

Ibyinshi bwohereza yo ni ikawa, icyayi na zahabu.

Ikindi abahanga bibaza muri ubu bucuzuri ni icyo Uburundi buzunguka mu gihe kirambye kubera ko amafaranga y’Ubushinwa mu bucuruzi mpuzamahanga afite uruhare rwa 2 na 3% mu gihe Amadolari ya Amerika($) yo afite 60% by’amadovize yose akoreshwa mu bucuruzi mpuzamahanga.

Bafite ubwoba bw’uko imikoranire y’Ubushinwa n’Uburundi izaba nk’iy’umugaragu na shebuja kuko ibyo Gitega izakenera byose izajya ibitumiza i Beijing.

Ikinyamakuru Burundi Iwacu cyanditse ko abahanga mu bukungu batanga inama y’uko mu gukorana n’Ubushinwa mu ma Yuan gusa ari ngombwa gushishoza, ntibihubukirwe.

TAGGED:AmadovizeAmafarangaAmerikaBurundifeaturedUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa
Next Article Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?