Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 September 2025 1:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Urwego rushinzwe ubutasi mu Burundi nirwo ruvugwaho kumufunga.
SHARE

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16, Nzeri, 2025 i Bujumbura havuzwe amakuru y’Umunyarwanda tutaramenya umwirondoro we, ufunganywe n’umwe muba YouTubers bakomeye i Burundi witwa Dieudonné Niyukuri.

SOS Média Burundi yanditse ko uwo musore w’imyaka 22 yafatanywe n’abandi bantu bane barimo umushoferi w’Umunyarwanda, ariko hakaba andi makuru avuga ko abo bose bafunzwe Tariki 28, Kanama uyu mwaka.

Bivugwa ko abo bantu bashimuswe n’urwego rw’iperereza ry’Uburundi mu ishami ryarwo rishinzwe gukurikirana impunzi z’Abarundi riyobowe n’uwitwa Hajayandi.

Bafatiwe mu Kirundo mu gace gaturanye n’u Rwanda mu Majyaruguru y’Uburundi.

Hari umwe wo muri benewabo b’uwo musore nawe w’umu YouTuber wabwiye SOS Média Burundi ko ababashimuse babatse incungu babizeza kuzarekura abantu babo ariko barategereje baraheba.

Binavugwa kandi ko uwo mu ‘Youtubeur’ nk’uko mu Burundi bibita yafashwe amaze igihe ari inshuti y’umwe mu bantu bahoze ari abasirikare ukomoka muri Bubanza wari waramwijeje ko ari umufana we kuri YouTube, uwo akaba ari we bivugwa ko yamugejeje mu mimerere yatumye afatwa arafungwa.

Dieudonné Niyukuri. Ifoto: SOS Media Burundi

Ikindi ni uko Niyukuri yahunze Uburundi mu mwaka wa 2015 ubwo muri kiriya gihugu havukaga imvururu zakurikiye amatora y’Umukuru w’igihugu ataravuzweho rumwe, ahungira muri Mozambique, aho yavuye mu mwaka wa 2024 aza mu Rwanda.

Hari mugenzi we ukoresha YouTube wasabye Leta y’Uburundi byibura kubereka aho uwo musore afungiye ngo bamusure, uyu akemeza ko mugenzi we azira kujora ibikorwa by’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD.

Dieudonné Niyukuri  yari asanganywe ikiganiro cyakunzwe cyane yise Ca Akenge yakundaga kuvugira ho ibyo abona bitagenda neza iwabo, akanasesengura ibyandikirwa mu Karere akabihuza n’ibibera iwabo.

Si we gusa wahungiye mu Rwanda wahuye n’ako kaga kuko muri Kanama, 2022 umunyamakuru wo mu Burundi wabaga mu Rwanda witwa Floriane Irangabiye nawe yafashwe n’inzego z’Uburundi akatirwa gufungwa imyaka 10 ariko aza kurekurwa ku mbabazi Perezida yatanze rwagati muri Kanama, 2024.

Floriane Irangabiye ubwo yarekurwaga.

Yashinjwaga kugambirira guhungabanya ubusugire bw’Uburundi.

TAGGED:BurundifeaturedImpunziUburundiUmunyarwandaUmushoferi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye
Next Article U Rwanda Rwasinyanye Na Azerbaijan Amasezerano No Mu Burezi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Igiciro Cy’Ikawa Y’Ibitumbwe Cyazamutseho 25% Ku Kilo

Rusizi: Abajura Binjira Mu Bitaro Bakiba

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

You Might Also Like

Mu Rwanda

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umwami Wa Maroc Yandikiwe Ikiruhuko Kubera Uburwayi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?