Umunyamakuru wa Wall Street Journal witwa Evan Gershkovich amaze iminsi afungiwe mu Burusiya akurikiranyweho ubutasi. Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken yatangaje ko uriya munyamakuru afunzwe mu buryo budakurikije amategeko bityo ko agomba kurekurwa.
Evan Gershkovich yafashwe mu mpera za Werurwe, 2023.
Ibiro bya Blinken byamaze kugeza inyandiko ikomeye isaba ko itsinda rifite ubuhanga mu kuganira ku byerekeye irekurwa ry’Abanyamerika bafungiwe mu mahanga rihita ritangira kwiga ku kibazo cya Evan Gershkovich.
Ikinyamakuru Politico cyanditse ko Gershkovich yafunzwe taliki 29, Werurwe, 2023 nyuma yo gufatitwa ahitwa Yekaterinburg.
Uyu niwo mujyi wa kane mu bunini mu Burusiya.
Antony Blinken aherutse kuvugana na mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Burusiya witwa Sergey Lavrov ngo harebwe uko uriya munyamakuru yarekurwa.
Muri iki gihe ntibisanzwe ko umuyobozi mukuru muri Amerika ahamagara undi muyobozi mukuru mu Burusiya ngo baganire ku kintu icyo ari cyo cyose kubera ko ibihugu byombi birebana ay’ingwe ku ntambara yo muri Ukraine u Burusiya bwashoje.
Hagati aho, hari undi munyamerika wahoze mu gisirikare cyayo witwa Paul Whelan nawe ufungiye mu Burusiya.
Ubutegetsi bw’i Washington busaba ko nawe arekurwa.
Icyakora u Burusiya ntacyo burasubiza ku busabe bw’Amerika.
Evan Gershkovich ni Umunyamerika ukomoka ku Bayahudi. Ababyeyi be bavukiye mu cyahoze ari Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete ariko baza guhungira muri Amerika banga kugirirwa nabi kuko Abayahudi bo muri kiriya gice bumvaga badatekanye.
Nyina yitwaga Ella n’aho Se akitwa Mikhail Gershkovich.