Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubushakashatsi Bwerekanye Uko Coronavirus Zihinduranyije Zinjiye Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ubushakashatsi Bwerekanye Uko Coronavirus Zihinduranyije Zinjiye Mu Rwanda

admin
Last updated: 01 October 2021 1:32 pm
admin
Share
SHARE

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje uruhare abagenzi baturuka mu mahanga bagize mu kwinjiza mu Rwanda urunyurane rwa virus ya SARS-CoV-2 yihinduranyije, ari nayo iri inyuma y’icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhitana abantu benshi.

Muri Nyakanga 2021, Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yatangaje ko ubwandu bushya bwiganjemo virus zihinduranyije za Delta (B.1.617.2 ) Epsilon (B.1.427 & B.1.429) Beta (B.1.351), Eta (B.1.525 n’indi itazwi, ziyongera kuri SARS-CoV-2 ya mbere isanzwe.

Ubushakashatsi bushya bwibanze ku bipimo 203 byagaragayemo SARS-CoV-2 hagati ya Gicurasi 2020 na Gashyantare 2021, mu baturage bo mu Ntara zitandukanye (189) n’abagenzi basuzumirwaga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali (14).

Bwakozwe na Dr Yvan Butera na bagenzi be, butangazwa mu kinyamakuru Nature ku wa 29 Nzeri 2021. Dr Butera ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa Wungirije w’Ubunyamabanga bushinzwe Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ubwo bushakashatsi bwerekana ko nko mu bipimo byafatirwaga ku kibuga cy’indege, haje kubonekamo virus ziteye inkeke za B.1.1.7 yaje kwitwa Alpha na B.1.351 yaje kwitwa Beta.

Nta hantu havugwa Delta yaje kwigaranzura ubundi bwandu ndetse igateza impfu nyinshi, ku buryo bishoboka ko yari itaragaragara mu Rwanda cyangwa se yari mu bipimo bitasuzumwe.

Kugeza ku wa 10 Gashyantare 2021 abantu 16,865 bari bamaze gusangwamo Coronavirus, abashakashatsi baza gusesengura 1.2% by’ibyo bipimo.

Muri ibyo bipimo 203 harimo 28 ba nyirabyo baherukaga mu mahanga, harimo abaherukaga muri Tanzania (6), Kenya (3), Repubulika ya Demokarasi ya Congo (3), Uganda (3), Sudan y’Epfo (1), Gabon (1) n’u Burundi (1).

Ubushakashatsi buvuga ko ikwirakwira rya virus ryagiye rihinduka, aho mu ntangiriro mu baturage hari higanjemo B.1.380, nyuma iza gusimburwa na A.23.1.

- Advertisement -

Bukomeza buti “Ukwiganza kw’izindi virus zihinduranyije kwagaragaye hagati muri Gicurasi na Nyakanga 2020 kwatewe ahanini n’ubwandu bwaturutse mu Burayi na Aziya mbere yuko ingamba zikomeye nka guma mu rugo y’igihu cyose no gufunga ikibuga cy’indege zishyirwaho.”

Ubwihinduranye bwinshi ariko ngo bwagaragaye hagati ya Kanama n’Ukwakira 2020, bigakekekwa ko bufitanye isano n’ingendo z’abashoferi b’imizigo banyuraga ku mipaka y’ubutaka.

Ubushakashatsi bwerekana ko virus ya B.1.380 yaje kwiganza cyane mu Rwanda ubwo ubwandu bwazamukaga cyane ku nshuro ya mbere, mu nkubiri ya kabiri higanza coronavirus ya A.23.1 mu Ukwakira 2020 kugeza mu mpera z’umwaka wa 2020.

Byaje kugaragaza ko iyo virus yazamuye ubwandu mu mpera z’umwaka yabonetse bwa mbere muri Uganda, nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwakozwe na Daniel Lule Bugembe na bagenzi be, bwatangajwe muri Kamena 2021.

Mu basanzwemo A.23.1 icyo gihe harimo abagenzi baturutse muri Tanzania. Iyo virus yaje gukwirakwira cyane kugeza muri Gashyantare 2021.

Mu gukomeza gusuzuma ubwandu busangwa mu bagenzi binjiye mu Rwanda bavuye mu mahanga, hagaragayemo virus zihinduranyije ziteye inkeke, izo bita mu cyongereza variant of concern (VOC).

Ubushakashatsi bukomeza buti “Ubwandu bwa mbere bwa virusi zihinduranyije za B.1.1.7 (Alpha) na B.1.351 (Beta) bwabonetse ku wa 28 Ukuboza 2020 na tariki 4 Mutarama 2021 nk’uko bikurikirana,” mu bipimo byafatiwe ku kibuga cy’indege.

Abahanga baje kugaragaza ko B.1.1.7 yandura cyane kurusha SARS-CoV-2 zisanzwe, ndetse yongera ibyago birimo n’urupfu.

Abakoraga ubushakashatsi baje kuvuga ko uburyo ziriya virus zabonetse n’abantu zabonetsemo aho bari baturutse naho hatumye hibazwa byinshi.

Umuntu wabonetsemo Coronavirus yihinduranyije ya B.1.1.7 yari Umurundi aturutse mu Burundi, mu gihe uwasanzwemo B.1.351 yari umunya-Zimbabwe uvuye muri RDC.

Ibyo ngo bishobora kugaragaza ko ziriya virusi zihinduranyije zari zimaze igihe zizenguruka mu baturanyi.

Ubushakashatsi bunavuga ko mu basanzwemo virus zihinduranyije harimo n’abaturukaga muri Tanzania, bikuzuzanya n’itangazo rya WHO ryavugaga ko umubare w’abagenzi bava muri Tanzania bajya mu baturanyi n’ahandi kure, bagiye basangwamo COVID-19.

Mu gukomeza gupima kandi haboneka abandi bantu benshi banduye virus zihinduranyije, cyane cyane B.1.351.

Nyuma y’izamuka rikabije ry’ubwandu mu Ugushyingo – Ukuboza 2020, hafashwe ingamba zirimo akato k’iminsi irindwi ku bagenzi bose binjiye mu gihugu, kandi bagakora urugendo bamaze kwipimisha bikagaragara ko ari bazima, banagera mu gihugu bakongera gupimwa.

Byageze aho Umujyi wa Kigali ushyirwa muri guma mu rugo hagati muri Mutarama 2021 kugeza hagati muri Gashyantare, ndetse ingendo hagati y’uturere turahagarikwa.

Ni uburyo bwose bwatanze umusanzu mu kugenzura icyorezo.

Ibintu byabaye nk’ibyoroha muri Werurwe 2021 ubwo hatangiraga gahunda y’ikingira, haherewe ku bafite ibyago byinshi byo kwandura cyangwa kuzahazwa na COVID-19.

Kugeza ubu abantu bamaze gukingirwa byuzuye ni miliyoni 1.6, mu ghe abahawe nibura urukingo rumwe ari miliyoni 2.1.

Ubushakashatsi bukomeza buti “Ibyo twabonye bigaragaza ko ibihugu by’abaturanyi bigira uruhare rukomeye mu ikwirakwira rya SARS-CoV-2 zihinduranyije mu Rwanda.”

Gusa ngo hari amakuru menshi akenewe bijyanye n’uko mu bihugu bimwe hadakorwa isesengura rya gihanga ku bwandu buba bwagaragaye, ngo hamenyekane urwego rw’uruhare bigira mu miterere y’icyorezo mu gihugu.

Ibyo bikanagaragaza neza ko hakenewe kongera imbaraga mu isesengura ry’ubwandu bwa SARS-CoV-2 cyane cyane aho abantu binjirira mu gihugu, nyuma y’uko ubwandu bwa mbere bwa virus ziteye inkeke za B.1.1.7 na B.1.351 bwagaragariye mu bagenzi binjiye ku kibuga cy’indege.

Kugeza ubu bigaragara ko uturere tw’u Rwanda twegereye imipaka ari two twugarijwe cyane na COVID-19.

TAGGED:BurundiCOVID-19featuredIkibuga cy'IndegeRDCTanzania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umudepite Yiyahuriye Mu Ngoro Y’Intego Ishinga Amategeko
Next Article Umugenzuzi W’Imari Ya Leta Avuga Ko Kuzuza Urugomero Rwa Rusumo Bitazagerwaho Ku Gihe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?