Menu
Indimi
Advert

Mu mahanga

Umudepite Yiyahuriye Mu Ngoro Y’Intego Ishinga Amategeko

Yanditswe kuwa

Umugabo wigeze kuba Perezida W’Inteko Ishinga amategeko wungirije wa  Malawi ariko azaka kuvanwa kuri uyu mwanya yaraye yirashe mu mutwe arapfa.

Yari amaze igihe akurikiranyweho ibyaha birimo gusesagura umutungo wa Leta harimo amafaranga yakoreshaga uko ashatse akiri mu buyobozi bw’Inteko ishinga amategeko ya Malawi mu mwaka wa 2019.

Clement Chiwaya yapfuye afite imyaka 50 y’amavuko.

Polisi yemeje urupfu rw’uriya mugabo ariko yirinda kugira byinshi itangaza.

Umuvugizi wayo wiwa Commissioner James Kadadzera yavuze ko hakiri iperereza rigikorwa kuri kiriya kibazo bityo ko nta byinshi byatangazwa kugeza ubu.

Hari itangazo ryasohotse ku rupfu rw’uriya mugabo rivuga ko yari afite ipfunwe rishingiye ku kazi yakoze ubwo ya Perezida w’Inteko ishinga amategeko.

AFP ivuga ko uriya mugabo yaguze imodoka ihenze  ariko afata amafaranga ya Leta ayishyura abakanishi bamukoreye iriya modoka ubwo yakoraga impanuka imaze amezi atandatu gusa iguzwe.

Ibi ntiyari abyemerewe.

Icyo gihe iriya mpanuka yamusigiye ubumuga bukomeye bwatumye agendera ku igare ry’abafite ubumuga.

Kimwe mu bintu bitaramenyakana ni uburyo yabonye imbunda ndetse akayinjirama mu Ngoro y’Inteko ishinga amategeko.

Hari andi makuru avuga ko uriya mugabo yirasiye mu Biro by’umukozi w’Inteko witwa Fiona Kalembera.

Tanga igitekerezo

Tanga igitekerezo

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement
Advertisement Enter ad code here