Abayobozi bakuru b’ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku isi(mbere byahoze ari umunani hakirimo u Burusiya) barahurira i Hiroshima mu Buyapani. Bari busuzume icyo bakora ngo bakome imbere iterambere ry’Ubushinwa ribateye impungenge.
Uburusiya bwahoze muri G8 ariko buza kuvanwamo mu mwaka wa 2014 ubwo bwigaruriraga Intara ya Crimea buyinyaze Ukraine.
Iby’Uburusiya na Ukraine kandi nabyo biraza kuvugwaho mu nama ihuza G7.
Mu ngingo bari bugarukeho, abayobozi ba G7( ni ukuvuga Canada, Ubufaransa, Ubudage, Ubwongereza, Ubutaliyani, Ubuyapani na Leta zunze ubumwe z’Amerika) bari busuzume iby’ubuhuza bw’Ubushinwa mu bibazo by’Uburusiya na Ukraine.
Abo mu Burengerazuba bw’isi bavuga ko badashobora gushira amakenga Ubushinwa kubera ko busanzwe ari ‘umufatanyabikorwa’ w’Uburusiya muri byinshi.
Inama ya G7 irasuzuma byinshi birimo no kurebera hamwe uko ibihugu biyigize byakomeza gutera ingabo mu bitugu Ukraine kugira ngo ikomeze guhangana n’Uburusiya bwayishoyeho intambara muri Gashyantare, 2022.
Perezida w’Amerika, Joe Biden atagenya gutaha iriya nama itarangiye kubera ko mu gihugu cye hari andi madosiye aremereye agomba kwitaho.
Muri yo harimo ibyerekeye urwego rw’amabanki rwo mu gihugu cye muri iyi minsi rujegera.
Mu ntambara Ukraine iri kurwana n’Uburusiya hari ikibazo kiri kuvuka kandi kigomba kwigwaho n’ibihugu bigize G7.
Icyo kibazo ni ukumenya niba bizakomeza guha Ukraine intwaro zo guhangana n’Uburusiya.
Kubera ko ibihugu bigize G7 nabyo bifite ibibazo iwabo, haribazwa icyakorwa ngo bikomeze gufasha Ukraine ariko ubukungu bwabyo butahazahariye.
Ingaruka za COVID-19 ku bukungu bw’ibi bihugu ziri gutuma hari byinshi bitagenda neza, hejuru yabyo hakiyongeraho ihungabana ry’ubukungu bw’isi ryatewe n’intambara Uburusiya bwatangije kuri Ukraine, hakiyongeraho ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kugwa kw’idolari ry’Amerika($).
Imbaraga za gisirikare z’Ubushinwa nazo ziri kuvugisha benshi mu bategetsi bwa G7 kubera ko babufata nk’igihugu gishaka kubaka indi si itari isanzwe imenyerewe.
Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani Fumio Kishida avuga ko ahanganyikishijwe n’imbaraga za gisirikare z’Ubushinwa kandi ni mu gihe kubera ko Abayapani n’Abashinwa ni abantu badacana uwaka kuva kera.
Kishida aherutse gutangaza ko igihugu cye kigiye gushyiraho igisirikare gikomeye, gishobora guhangana n’Ubushinwa ndetse na Koreya ya ruguru.
Uretse Amerika isanzwe ikorana n’Ubuyapani mu bya gisirikare, Ubwongereza nabwo burashaka gukomeza gukorana na Tokyo muri uyu mujyo.
Ikintu gikomeye gituma G7 muri rusange n’Ubuyapani by’umwihariko bahangayikira Ubushinwa ni inzika bufitiye Taiwan.
Intero y’Ubushinwa ni uko bitinde bitebuke, buzarasa Taiwan kandi ngo imyiteguro buri kuyikora mu buryo bwiza kandi bufite intego.
Indi ngingo bivugwa ko izaganirwaho mu nama ya G7 ni ibyo Perezida Macron aherutse kuvuga by’uko Abanyaburayi badakwiye guhora mu mugongo w’Abanyamerika ngo bitume biteranya n’Ubushinwa ndetse no ku ngingo badafitemo inyungu.
Ni amagambo yabwiye ikinyamakuru Politico ubwo yari avuye guhura na mugenzi we w’Ubushinwa witwa Xi Jinping.
Yarakaje Abanyaburayi n’Abanyamerika, ariko Macron we akomeza kwemeza ko Uburayi bukwiye kumenya umwanya bufite mu bibazo biba hagati ya Beijing na Washington, bukirinda kujya mu madosiye atabufitiye akamaro ngo ni uko gusa Amerika ibishaka.