Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubusobanuro Bw’Imirongo Y’Umuhondo Iri Mu Mihanda Y’i Kigali
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Ubusobanuro Bw’Imirongo Y’Umuhondo Iri Mu Mihanda Y’i Kigali

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 September 2024 1:16 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda isobanura iby’imirongo y’umuhondo imaze iminsi ishyirwa mu masangano atandukanye y’imihanda iri hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Iyi mirongo igize icyo bise Yellow Box, mu Kinyarwanda ni Agasanduku K’Umuhondo usobanuye ijambo ku rindi.

Imirongo igize ako gasanduku iba  izengurutswe n’undi murongo w’umuhondo ukoze ishusho ya kare( carré) cyangwa urukiramende.

Abazi ibyayo bavuga ko iyi mirongo igaragaza aho ikinyabiziga ‘kitagomba’ guhagarara igihe cyose cyageze muri iri shusho.

Bikorwa mu rwego rwo gukumira umuvundo w’ibinyabiziga kandi bigafasha mu  kutabangamira ibinyabiziga bituruka mu bindi byerekezo.

Ibi bivuze ko umuyobozi w’ikinyabiziga agera ahashushanyije iyo mirongo yarangije kureba neza ko ibindi binyabiziga biri imbere  birimo gutambuka cyangwa nta yindi nkomyi ihari yatuma igihe ayigezemo, ayihagararamo.

Polisi ivuga ko guhagarara muri iyi mirongo ari ikosa rihanirwa kandi muri metero nke imbere y’iyo mirongi hari cameras zihana umushoferi wabirenzeho.

Iyi mikorere kandi igenwa n’iteka rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo

Iryo teka rivuga ko uwo ari we wese ugeze mu masangano aho ibinyabiziga biyoborwa n’ibimenyetso by’umuriro( feux rouges) agomba kuva muri iryo sangano adategereje ko kugenda mu cyerekezo aganamo byemerwa, ariko akabikora ku buryo atabera inkomyi ibindi binyabiziga bigana mu cyerekezo cyemerewe kugendwamo.

TAGGED:featuredImirongoPolisiUmuhondoUmushoferi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubufatanye Bwa Polisi Y’u Rwanda N’Iya Jordania Bugiye Kongerwamo Imbaraga
Next Article Muhanga: Barataka Ko Bambuwe Amazi Na Rwiyemezamirimo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bunyoni Ararembye

Nyagatare: Inka 125,000 Zigiye Gukingirwa Indwara Ikomeye

Centrafrique: Ibyavuye Mu Matora Bizatangira Kumenyekana Mu Cyumweru Gitaha 

Igitaramo Cya Mbonyi Cyari Kuzabera i Rubavu Cyasubitswe

Abana Bagiye Gutozwa Guhesha Agaciro Imbyino Gakondo Nyarwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibitabo Umuntu Yandika Ni Umutungo We Bwite Ashobora No Gutanga- Prof Nzeyimana Wigisha Filozofiya

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Guverineri W’Intara y’Amajyaruguru Asaba Abaturage Kwitabira Gutera Ibiti

BRD Yahawe Umuyobozi Mushya

Hashyizweho Itsinda Rizakurikirana Uko Kuhira Imyaka Bizakorwa Muri Kayonza

You Might Also Like

Mu Rwanda

Icyongereza Gike, Imiyoborere Idahwitse…Bimwe Mu Byatumye Abayobora Amashuri Birukanwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Haratutumba Intambara Hagati Ya Chad N’Abarwanyi Bo Muri Sudan

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nigeria Yahaye Amerika Amakuru Yayifashije Kurasa Abahezanguni B’Abisilamu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Thailand Ipfa Iki Na Cambodia?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?