Perezida Paul Kagame yabwiye abagaba bakuru b’ingabo zirwanira ku butaka ba henshi muri Afurika n’ahandi ku isi ko ubusugire bw’igihugu muri iki gihe bushingiye no guhitamo abo mukorana mu nyungu zisangiwe.
Kagame niwe wafunguye iyo nama y’iminsi ibiri mu rwego rwo kurebera hamwe uko umutekano muri iki gihe wifashe, ibiwubangamira n’ibyakorwa ngo ibihugu bifatanye mu guhangana nabyo.
Yabwiye abo basirikare bakuru ko muri iki gihe hari ubundi buryo bukurura amakimbirane mu bantu, bigateza intambara.
Avuga kandi ko ubukungu n’umutekano bigendana, bigashingira ku ikoranabuhanga rigamije kubyoroshya byombi.
Iyo mikoranire irenga imbibi zisanzwe hagati y’ibihugu, gusa nanone akavuga ko iyo iryo koranabuhanga ridacungiwe hafi rishobora guteza akaga.
Icyakora hari Inama atanga igira iti: ” Kugira ngo duhangane nabyo, ni ngombwa kugira imikoranire inoze ”
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Major General Nyakarundi Vincent yahaye bagenzi be ikaze, ababwira ko iyi nama izaba ingirakamaro mu kungurana ibitekerezo ku miterere y’umutekano muri iki gihe n’uko hakomeza kubakwa ubufatanye mu kuwusigasira.
Inama iri kubera mu Rwanda yitabiriwe n’abagaba bakuru b’ingabo zirwanira ku butaka bo mu bihugu 30, ikaba ibaye iya kabiri ibereye i Kigali.