Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubutegetsi Bwa Joe Biden Bwatangiye Kwiyegereza Korea Ya Ruguru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ubutegetsi Bwa Joe Biden Bwatangiye Kwiyegereza Korea Ya Ruguru

Last updated: 14 March 2021 11:41 am
Share
SHARE

Umwe mu bayobozi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden bwatangiye kugerageza kuvugisha ubwa Korea ya Ruguru, nubwo urwo ruhande nta gisubizo ruratanga.

Biden uyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera muri Mutarama, ahanzwe amaso n’abashaka kureba niba imibanire n’amahanga y’igihugu cye izatandukana n’iya Donald Trump yasimbuye.

Umuyobozi utatangajwe amazina yabwiye CNN ati “Mu kwirinda ko byasakuza cyane, twagerageje kuvugisha guverinoma ya Korea ya Ruguru binyuze mu nzira zitandukanye guhera hagati muri Gashyantare. Kugeza uyu munsi nta gisubizo cya Pyongyang turabona.”

Ni urugendo rwasubukuwe nyuma y’igihe gisaga umwaka nta biganiro biba hagati y’ibihugu byombi, nubwo Amerika yakomeje kubigerageza. Ntabwo bicana uwaka kubera ko Amerika ishinja Korea ya Ruguru iyobowe na Kim Jong-un kwigizwaho intwaro za kirimbuzi.

Uwo muyobozi yavuze ko Amerika ikomeje gusuzuma politiki yayo ijyanye na Korea ya Ruguru harimo no gusuzuma “uburemere bw’ikibazo Korea ya Ruguru iteye ku baturanyi bayo n’umuryango mpuzamahanga.”

Muri urwo rugendo ngo ubutegetsi bwa Biden bwagerageje kwegera abantu bahoze mu buyobozi barimo n’abo ku bwa Trump, kimwe n’abafatanyabikorwa ba Amerika barimo u Buyapani na Korea y’Epfo.

Ni isuzuma rishobora gusozwa mu byumweru bike biri ibere.

TAGGED:Joe BidenKim Jong-un
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibintu Bitanu Bikomeye Mu Rubanza Rwa Nsabimana Callixte ‘Sankara’
Next Article Abantu 25 Bafashwe Barimo Kunywera Muri Hotel
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Kicukiro: Abagore Bigishijwe Ko Burya Amafaranga Abyara Andi

Trump Ati: “BBC Ngomba Kuyirega Byanze Bikunze”

2.9% By’Abanyarwanda Bafite Diyabete:RBC

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kitoko Bibarwa Agarutse Mu Rwanda Ari Intiti

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Nta Gihugu Cyakijijwe Naza NGOs-Perezida Kagame

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ubuhinde: Igitero Cy’Iterabwoba Kishe Abantu Umunani 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Sarkozy Agiye Kurekurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Imidugararo Y’Amatora Muri Cameroun Yatumye Ibiciro Muri Centrafrique Bizamuka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?