Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasabye Abanyarwanda kuzidagadura mu mpera z’Icyumweru gifite Konji ebyiri ariko bakirinda icyabateza akaga.
Ni ikiruhuko kirekire kubera ko cyatangiye kuri uyu wa Gatanu taliki 01, Nyakanga, 2022 kikazarangira ku wa Kabiri Taliki 05, Nyakanga, 2022.
Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko n’ubwo ari ikiruhuko kirekire, ariko abantu bagombye kwitwararika ntibazashyire ubuzima bwabo cyangwa ubwa bagenzi babo mu kaga.
Kuri Twitter yanditse ati: “Wikendi ndende iraje! abantu bafite gahunda zitandukanye ndetse n’ibirori bazajyamo ariko mwibuke: kwambara amajire yabugenewe mu gihe mugiye mu biyaga, Kwirinda guta imyanda ahabonetse hose kwirinda gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha. Mwidagadure mutekanye!”
Wikendi ndende iraje! abantu bafite gahunda zitandukanye ndetse n'ibirori bazajyamo ariko mwibuke:
*️⃣ Kwambara amajire yabugenewe mu gihe mugiye mu biyaga
*️⃣ Kwirinda guta imyanda ahabonetse hose
*️⃣ Kwirinda gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha.Mwidagadure mutekanye!
— CP JB KABERA (@RNPSpokesperson) June 30, 2022
Icyakora biragoye kumva ko Abanyarwanda muri rusange bazageza ku wa Kabiri taliki 05, Nyakanga, 2022 batarishyira mu kaga kubera ko ubusanzwe iyo babonye ikiruhuko hari benshi bashayisha bakanywa bakarenza igipimo.
Niyo mpamvu kubibutsa ko amagara aseseka ntayorwe ari ngombwa.