Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubutumwa Bw’Umukuru W’u Rwanda Asezera Kuri Gen Musemakweli
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ubutumwa Bw’Umukuru W’u Rwanda Asezera Kuri Gen Musemakweli

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 February 2021 8:01 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda akaba na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye ubutumwa Umujyanama we mu by’umutekano Gen James Kabarebe bwo gusezera kuri Lt Gen Jaques Musemakweli uherutse gutabaruka.

Perezida Kagame yavuze ko Gen Musemakweli yakoreye u Rwanda atizigamye haba mu bihe by’intambara no mu bihe by’amahoro.

Ubutumwa bwe bugira buti: “ Gen Musemakweli yakoreye igihugu mu bwitange bukomeye atizigama, atanga umusanzu mu bitekerezo n’imbaraga ze mu mirimo itandukanye no mu bihe bitandukanye. Icyo twazirikana ku munsi nk’uyu ni ugukomeza umurage mwiza wo gukunda igihugu no kugikorera byamuranze”

Umuhango wo gushyingura Gen Musemakweli witabiriwe n’abandi ba Generals bakuru mu ngabo z’u Rwanda.

Ubwo umurambo we wagezwaga aho washyinguwe, imbere yawo hatambukaga Lt Gen Jean Jacques Mupenzi usanzwe uyobora Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, atwaye ikoti ririho impeta za gisirikare za nyakwigendera Gen Musemakweli, iruhande rwe hatambuka Major Gen Emmanuel Bayingana uyobora ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura nawe yaje gusezera ku murambo wa Lt Gen Jacques Musemakweli.

Mu ijambo rya Gen James Kabarebe yavuze ko Minisiteri y’ingabo izakomeza kuba hafi umuryango wa Lt Gen Musemakweli nk’uko bisanzwe biri mu ndangagaciro z’ingabo z’u Rwanda.

Ubutumwa bwa Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda
Ni ubutumwa burata ubutwari bwa Gen Musemakweli
Abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda basezeye kuri mugenzi wabo Gen Musemakweli
Gen Kabarebe niwe wagejeje ku bari aho ubutumwa bwa Perezida Kagame
Umugabo mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura asezera kuri nyakwigendera
Abo mu muryango wa Gen Musemakweli bamusezeyeho bwa nyuma
Perezida Kagame yijeje umuryango wa Gen Musemakweli ubufasha
TAGGED:BayinganafeaturedIngaboKabarebeKazuraMusemakweliRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yakiriye Infantino
Next Article Umunyarwandakazi Yafatanywe Ibilo 80 By’Urumogi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?