Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, Ishami ry’u Rwanda, ryatangaje ko ryemeranyije gukorana n’Ubuyapani mu kongera amafaranga impande zombi zashyiraga mu gufasha Guverinoma y’u Rwanda guhangana n’ingaruka z’ibiza.
Miliyari Frw 2 nizo zemejwe ko zizashyirwa muri ibi bikorwa mu myaka mike iri imbere.
Uturere tuzashyirwamo ayo mafaranga ahanini ni utwibasirwa ahanini n’ibyorezo ari two Nyamasheke, Rutsiro, Rusizi, Rubavu, Nyabihu na Ngororero.
Abantu barenga 300.000 bo muri utwo turere nibo bazungukira muri ibyo bikorwa.
Kuri uyu wa Mbere tariki 17, Werurwe, 2025 nibwo Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, na Lieke Van de Wiel uhagarariye UNICEF mu Rwanda bahuye n’abari bahagarariye Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi baganira kuri uwo mushinga.
Amafaranga yemeranyijweho azafasha mu guhangana n’indwara z’ibyorezo zirimo ubushita bw’inkende, kwita ku isuku n’isukura, guhangana n’imirire mibi mu bana, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kongerera imbaraga urwego rw’ubuzima.
Uhagarariye Ubuyapani mu Rwanda Isao Fukushima, yavuze ko bashyize imbere kurengera umutekano w’abantu kugira ngo barindwe.
Ati: “Umutekano w’abantu ni wo u Buyapani bushyize imbere mu iterambere n’ubufatanye himakazwa ko abantu barindwa, bakabaho nta bwoba bwo kubura ubuzima kuko ari ab’agaciro.”
Avuga ko ibyo bizakunda binyuze mu bufatanye na UNICEF.
Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda Lieke Van de Wiel, yashimiye u Buyapani kubera ubwo bufatanye bugamije kurinda ubuzima bw’abantu binyuze mu guhangana n’imyuzure, isuku n’isukura n’ibindi.
Lieke Van de Wiel yongeyeho ko ku ikubitiro bizagirira akamaro abaturage 100.000 ariko mu buryo butaziguye akamaro kabyo kakazagera ku bantu 300.000.
Ubufatanye hagati ya UNICEF, u Buyapani na Guverinoma y’u Rwanda bumaze imyaka irenga 10 aho bafatanyiriza hamwe kubakira umuturage ubushobozi butuma abona iby’ibanze akeneye.
Ubuyapani bwo ni igihugu kiri mu bikunze kwibasirwa n’ibiza birimo imitingo iterwa ahanini no kuruka kw’ibirunga.
Bwubatse uburyo buhamye bwo guhangana nabyo ku buryo budakunze kuzahazwa n’ingaruka zabyo.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko hari kwigwa uko hajyaho uburyo bwa Mitiweli buzajya bufasha abaturage gutanga amafaranga yo kugoboka bagenzi babo bahungabanyijwe n’ibiza.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, ( Rtd) Major General Albert Murasira yavuze ko iyo ari gahunda u Rwanda ruri kunonosora mu buryo bwitondewe.