Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubuyobozi Bwa Kicukiro Ntibwari Buzi Iby’Uruganda Rw’Abashinwa Ruhakorera Imodoka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ubuyobozi Bwa Kicukiro Ntibwari Buzi Iby’Uruganda Rw’Abashinwa Ruhakorera Imodoka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 January 2022 3:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukozi w’Akarere ka Kicukiro ushinzwe itumanaho yagiye muri rumwe mu nganda z’Abashinwa rukora imodoka z’amashanyarazi n’ibindi binyabiziga, kuhinjira biramugora. Igitangaje ni uko ngo batari bazi ko ku butaka bayobora hari uruganda rukora ibinyabiziga by’amashanyarazi! Babimenye ari uko umunyamakuru wa Taarifa ababajije iby’urwo ruganda

Clement Kajyibwami yagiyeyo kureba ko inkuru yanditswe n’itangazamakuru ryo mu Bushinwa ko hari uruganda rw’Abashinwa rukorera i Gahanga ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ari impamo.

Taarifa yari yabanje guhamagara ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ngo butubwire iby’urwo ruganda n’akamaro, by’umwihariko, ruzagirira abatuye Umurenge wa Gahanga, ariko dutungurwa no kumva ko nta makuru bari barufiteho.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi, yatumye umukozi w’Akarere ushinzwe itumanaho ngo agire icyo abidusobanuriraho kuko we hari ibindi yari ahugiyemo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Clement Kajyibwami  yafashe moto agana i Gahanga ageze ku ruganda rwa mbere bamukurira inzira ku murima ko urwo ruganda rw’Abashinwa nta ruhari.

Yahise abitubwira ariko arongera yigira imbere, aza kuruhasanga.

Ati: “ Kuhinjira byari ibibazo…’

Clement Kajyibwami yatubwiye ko ubwo yageraga kuri ruriya ruganda yahasanze Umushinwa amubera ibamba abanza kwanga ko yinjira.

Nyuma y’igihe runaka yaje kwemererwa kwinjira, afotora imodoka zikoresha amashanyarazi ariko agiye gufotora moto ikoresha amapine atatu kandi yifashisha amashanyarazi barabyanga.

- Advertisement -

Kajyibwami ati: “ Imodoka zo nazifotoye reka nguhe n’amafoto ariko moto ya rifan yo banze neza neza.”

Imwe mu modoka zo muri ruriya ruganda zikoresha amashanyarazi

Yatubwiye ko hari andi makuru bari bukusanye kuri biriya binyabiziga bakayadusangiza.

CGTN mu nkuru yayo yasohotse kuri uyu wa Gatatu taliki 26, Mutarama, 2022 ivuga ko ruriya ruganda rwubatswe n’Ikigo kitwa Tailing Electric Vehicle hagamijwe gufasha u Rwanda mu mugambi warwo wo ‘kugabanya cyane’ ibyuka bihumanya ikirere nk’uko rwabyiyemeje.

Handitsemo ko umuyobozi w’uru ruganda witwa Tiger Hoo yabwiye CGTN(China Global Television Network) ko ibinyabiziga bakora byifashisha amashanyarazi ku kigero cya 100 kugira ngo bikore.

Hoo ati: “ Mu buryo butandukanye n’ibinyabiziga bisanzwe, ibyo dukorera hano byo bikoresha amashanyarazi ku kigero cya 100%. Bisaba ko batteries zabyo ziba zifite amashanyarazi mu mu buryo buhoraho kugira ngo bikore.”

Tiger Hoo avuga ko umugambi wabo ari ugufasha u Rwanda mu nzira rwiyemeje yo kugira ubukungu budahumanya ikirere.

Ndetse ngo si mu Rwanda ruriya ruganda rukorera kuko no muri Afurika y’Epfo, muri Kenya, mu Misiri no muri Tanzania ruri yo.

Icyanya cyahariwe inganda mu Murenge wa Gahanga kiba mu Kagari ka Nunga

U Rwanda arusanganywe umugambi wo kugabanya cyane ibyuka bihumanya ikirere cyarwo binyuze mu gukoresha ibinyabiziga bidasohora ibyuka bigihumanya ikirere.

Watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2021.

Mu Mujyi wa Kigali ubu hatangiye gukoreshwa moto zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi ndetse hari n’imodoka ziyakoresha.

Zimwe muri zo ziherutse kumurikwa n’ikigo MTN Rwanda.

Hari n’amagare yashyizwe ahantu runaka mu Mujyi wa Kigali yo kwifashishwa n’abantu bashaka kujya cyangwa kuva ahantu runaka batiriwe batega Moto cyangwa imodoka.

Gukoresha ariya magare bizafasha abatuye Kigali kugorora ingingo kandi bagere aho bagiye nta byuka bisohowe n’ikinyabiziga bakoresheje.

Guverinoma y’u Rwanda igamije ko mu mwaka wa 2050 igihugu kizaba cyarageze ku ntego yo kutohereza mu kirere ibyuka bigihumanya.

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kwita ku bidukikije, REMA, Juliet Kabera aherutse kubwira Taarifa ko Umujyi wa Kigali ari wo uvamo ibyuka bihumanya ikirere byinshi kurusha ahandi mu Rwanda ariko ngo ikirere cyo muri Kigali cyandura cyane mu Mpeshyi kurusha ibindi bihe by’umwaka.

Biterwa n’uko mu mpeshyi haba hari ivumbi ryinshi kurusha ikindi gihe cy’umwaka.

TAGGED:AmagareBushinwafeaturedGahangaIkirereKaberaKicukiroREMA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urubyiruko Rwabaga Iwawa Rwasabwe Kuzibukira Burundu Ibihungabanya Umutekano
Next Article IGP Dan Munyuza Yasuye Polisi Ya Lesotho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?