Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubuyobozi Bwikomye Itangazamakuru Riri Gukorera Ubuvugizi Umukecuru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Ubuyobozi Bwikomye Itangazamakuru Riri Gukorera Ubuvugizi Umukecuru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 June 2025 8:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Akarere ka Gatsibo ni kamwe muri turindwi tugize Intara y'Uburasirazuba.
SHARE

ABAYOBOZI bamwe, bitewe n’impamvu zitandukanye, bafata itangazamakuru nk’imbogamizi kuko ribahwitura ngo buzuze inshingano zabo. Urugero ni urw’abo mu Murenge wa Kiziguro banditse banenga Taarifa Rwanda kubera ubuvugizi iri gukorera umukecuru urwaye kandi ushonje k’uburyo bugaragarira buri wese.

Mu nkuru ebyiri ishami ry’Ikinyarwanda rya Taarifa Rwanda riherutse kwandika kuri iki kibazo, havuzwemo umukecuru wafashwe n’indwara yayoberanye, iramunyunyuza guhera muri Nyakanga, 2024, umwaka ukaba uri hafi kurangira.

Atuye mu Mudugudu wa Bidudu, Akagari ka Ndatemwa, Umurenge wa Kiziguro muri Gatsibo, akabana na bucura bwe, umuhungu we( ufite imyaka 30) witwa Célestin Kabayiza.

Ikibazo cy’uyu mukecuru cyateje intugunda mu bayobozi.

Aho ikibazo cye kimenyekaniye kibanje kwandikwa n’ishami ry’Icyongereza cy’iki kinyamakuru, benshi baracyumvise ariko ntibatabara uwo mukecuru mu buryo bumwe.

Abasomyi bihutiye kwishyira hamwe, bakusanya inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho bike by’isuku, abandi biyemeza kumurihira ubwisungane mu buzima, Mutuelle de Santé.

Ubuyobozi bw’Umurenge bwo bwahisemo kujya kumureba, bugenda ntacyo bumushyiriye kandi bwamaze kumenya ko ashonje, ko hari iby’ingenzi akeneye kugira ngo iminsi yicume.

Aho bagereyeho kuri uyu wa Mbere mu gitondo Tariki 09, Kamena, 2025, bahavuye bamusezeranyije ko bari buze kumuremera, akabona icyo kurarira cyane cyane ko ibyo abagiraneza bari bamugeneye mu Cyumweru cyashize byari byakendereye.

Mukandoli na Kabayiza baraye batubwiye ko izuba ririnze rirenga nta kintu babonye, bakibaza niba kiri buboneke bukeye cyangwa niba ‘byari ukubikiza’.

Igitangaje ni uko ubwo inkuru ya kabiri kuri iki kibazo yasohokaga, yarakaje ubuyobozi bwa Kiziguro, aho kuyibona nk’uburyo bwo kubahwitura ngo bagire icyo bakora bwangu!

Nyuma y’aho ‘Link’ y’inkuru yacu ishyiriwe mu itsinda rya WhatsApp ubu buyobozi buhuriramo n’abandi, bamwe bayinenze biratinda.

Umwe yanditse ati: “Ariko Taarifa ko yibasiye abayobozi b’aha hantu ni amahoro cyangwa hari icyindi bapfa ?”.

Mugenzi we yahise amusubiza ati: “Barimo gukora ubuvugizi ndibaza ko nta rwango rundi”.

Uwakurikiyeho we yaje avuga ko umutwe w’inkuru ari mubi, akemeza ko ubufasha abayobozi bijeje uriya muryango bushobora kuboneka kuko ‘haracyari kare’ rwose.

Abagize iryo tsinda rya WhatsApp batanze ibitekerezo binyuranye, bamwe bakavuga ko abo muri uriya muryango bakwiye kuba baretse kuko iyo nkunga irabageraho kandi bakazirikana ko inzego z’ibanze nazo zigomba ‘kubanza kubisaba’.

Hari uwavuze ko imvugo ‘kugenda imbokoboko’ yakoreshejwe n’umwanditsi wa Taarifa Rwanda ari mbi.

Ati: “Ariko uyu munyamakuru akoresheje imvugo mbi! Umuyobozi se ajyana imbokoboko? Ese iyo agiye kuvuga igihe bazamufashiriza byo kumwihanganisha si igikorwa cyo?”.

Iyo usomye ibi, wumva ko hari abayobozi bamwe batarumva neza inshingano z’itangazamakuru.

Bibwira ko umunyamakuru agomba gukora mu nyungu zabo cyangwa iz’inzego bakorera, bakirengagiza nkana ko izo nzego zifite abakozi babihemberwa, bagomba kuvuga ibyo zagezeho n’ibyo ziteganya.

Ubuvugizi ku baturage babayeho nabi cyangwa bahohotewe mu buryo runaka biri mu nshingano z’ibanze z’itangazamakuru ry’umwuga.

Ntabwo abayobozi bakwiye gutinda mu mpaka na tekiniki zo kumenya impamvu z’ibintu kuko iyo ikibazo kiri kuvugwaho ari ikireba ubuzima bw’umuturage, ikiba cyihutirwa kiba ari ukumutabara.

Muri cya kiganiro twababwiye haruguru cyaraye kibereye kuri WhatsApp, Gitifu w’Umurenge wa Kiziguro witwa Kanamugire Innocent yanditsemo ko ‘rwose twaganiriye n’umubyeyi ndetse n’abana be babiri bari bahari, ibiba bimufasha birimo ibiribwa ‘byamugezeho kandi n’abana be biyemeje kugira icyo bakora’, akarangiza ubutumwa bwe avuga ko ubwo ikibazo bakimenye bagiye gukomeza kumuba hafi.

Ubwo bufasha avuga ko bwageze kuri Mukandoli Ange, ibyo ari byo byose si ubw’Umurenge cyangwa Akagari ka Ndatemwa cyangwa ubw’Umudugudu wa Bidugu aho atuye kuko nta masaha menshi arashira muri raporo nto we n’abo bajyanye kumusura bagejeje ku buyobozi bubakuriye banditsemo bati: “Icyakozwe:

Ubuyobozi bw’Umurenge bufatanyije na bamwe mu muryango we turimo kumashakira ibiba bimutunze mu gihe hategerejwe uko yigishwa akagezwa kwa Muganga. Murakoze”.

Célestin Kabayiza, bucura bwa Mukandoli, yaraye abwiye Taarifa Rwanda ko abuzukuru ba Nyina n’abandi bana be bakuru babwiye ubuyobozi ko mu bushobozi bwabo buke bagerageza gufasha umubyeyi wabo, ariko bakifuza ko bakunganirwa n’ubuyobozi.

Abo nabo batuye mu cyaro cyo hafi aho, batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.

TAGGED:featuredGatsiboInzaraUbuyoboziUmukecuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inama Y’Abaminisitiri: Amavugurura Mu Burezi, Guca Umubano na CEEAC…
Next Article Hagati Y’Umukire N’Umutegetsi Ninde Urusha Undi Imitsi?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?