Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ubwato Bw’Intambara Bw’Ubushinwa Buri Kototera Taiwan
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ubwato Bw’Intambara Bw’Ubushinwa Buri Kototera Taiwan

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 May 2023 11:00 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’ingabo ya Taiwan yatangaje ko hari ubwato bunini cyane bw’intambara bwa Leta y’Ubushinwa buri mu mazi buyisatira.

Ubu bwato Abashinwa babwise Shandong. Buri mu mazi ari mu bilometero 300 uvuye ku butaka bwa Perefegitura ya Okinama mu Buyapani kandi ngo buragenda bwototera ikirwa cya Taiwan.

US News ivuga ko ubu bwato buherekejwe n’ubundi bwato bubiri buto.

Iki gikorwa kiri mu bindi bimaze iminsi bikorwa n’Ubushinwa mu rwego rwo kwerekana Amerika n’isi yose ko Taiwan ari ubutaka bwabwo kandi ko ntawe ukwiye kubishidikanyaho.

Mu gihe ubu hari kuvugwa ubwato, mu mezi make havuzwe indege nyinshi z’Ubushiwa zazengurukaga Taiwan ndetse ngo hari n’izarengereye zigera mu kirere cya Taiwan.

Uruzinduko rwa Nancy Pelosi wategekaga Inteko ishinga amategeko y’Amerika rwabereye muri Taiwan mu mwaka wa 2022 nirwo rwazamuye umujinya wa Beijing.

Nancy Pelosi

Abahanga bamwe bavuga ko hari ubwo abantu bazatungurwa no kumva  Ubushinwa bwatangije intambara kuriTaiwan.

Bavuga ko muri iki gihe buri kubaka uburyo bwose bushobora kuzabufasha kwigarurira Taiwan.

Mu busesenguzi bwabo, abo bahanga bavuga ko intambara Ubushinwa buzatangiza kuri Taiwan ishobora kuzaba mu myaka hafi umunani iri imbere.

TAGGED:AmerikaBushinwafeaturedPelosiUbushinwaUbwato
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burera: Si Kanyanga Gusa Ibugarije, N’Urumogi Ni Uko
Next Article Kwibuka Imiryango Yazimye: GAERG Ibazaniye Intashyo Z’Urukundo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Imirwano Hagati Ya Wazalendo Na FARDC Imaze Kugwamo Abantu 11

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?