Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Kenya Airways yasabye leta y’icyo gihugu kongera ishoramari muri icyo kigo cyugarijwe n’ibihombo, ko uretse kuba RwandAir ishobora kubatwara ubucuruzi, n’amahirwe y’igihugu ashobora gukurikiraho.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu Michael Joseph unayobora inama y’ubutegetsi ya Safaricom yari mu kiganiro JK Live kuri Citizen TV.
Yabajijwe amagambo yavuze mu mwaka umwe n’igice ishize, ko RwandAir irimo kuba ikigo gikomeye cyane kubera ko ihabwa ubushobozi bukenewe mu mafaranga, ndetse Perezida Kagame akagira uruhare mu gufata ibyemezo bituma ikigo gikora neza.
Ibyo bikunganirwa n’uko ubu iri mu biganiro na Qatar Airways, izashora imari muri iki kigo cy’indege no mu kubaka ikibuga cy’indege gishya mu Bugesera.
Ni ibintu Michael Joseph yavuze ko bishobora gutuma Kenya ititonze, igicumbi cy’ibikorwa bikomeye muri Afurika y’iburasirazuba byari bigenewe umujyi wa Nairobi byimukira i Kigali, abayobozi baho bagakomeza kurebera ariko mu myaka itanu bakazisanga ingendo zose zigana i Kigali.
Ni amagambo yongeye gushimangira.
Ati “Muri iki cyumweru numvise ko Qatar izimurira indege 60 za Qatar Airways muri RwandAir. Ni ibintu bidasanzwe, ni ibintu bikomeye. Uyu munsi nabwiraga abagize inteko ishinga amategeko ko ikintu tugomba kwitondera ari uko, tutitonze igicumbi cy’ubucuruzi muri Afurika cyari kibereye Nairobi urebye uburyo haba ikirere cyiza, amashuri meza, ahantu heza ho kuba, bizava i Nairobi byigire i Kigali.”
“Ubucuruzi buzajyayo kubera ko ari ahantu byoroshye kugera. Urebye nk’ibibera i Dubai, Dubai ntabwo yagombaga kuba uyu munsi ari nk’icyicaro gikuru cy’ubucuruzi iyo hatabaho Fly Emirates. Emirates ituma byoroha kugerayo.”
Michael Joseph kuri uyuwa Gatatu yari mu nteko ishinga amategeko yagiye gusaba miliyari 28 z’ama-shilling ya Kenya (KSh) nk’ingengo y’imari ikenewe, nyuma y’uko mu mwaka ushize iki kigo cyahombye miliyari 36 KSh.
Nyamara ngo intego yari uko nibura cyahomba miliyari 6 KSh zivuye kuri miliyari 12 KSh mu 2019. Ni imibare byasobanuwe ko yatumbagiye kubera ingaruka zikomeye z’icyorezo cya COVID-19.
Michael yavuze ko kuba u Rwanda rurimo kubaka ikibuga cy’indege kinini noneho bizarushaho koroshya uburyo abantu bahagera, kandi nta muntu uba wifuza kugenda mu ndege itamugeza ahantu ha nyuma ashaka kujya.
Ati “Ni yo mpamvu mpangayikishijwe no kuba Kenya Airways igomba gukomeza kubaho, ariko ikanaharanira gutuma Nairobi iba igicumbi cy’ubucuruzi bwa Afurika.”
Michael yavuze ko ibihombo byose bagize bidaterwa n’imiyoborere mibi, ko ahubwo ari amavugurura akeneye gukorwa no mu buryo ikigo gihabwa ubushobozi.
Mu gihe ingendo z’indege zari zimaze iminsi zarahagaze kubera COVID-19, nibura kwita ku ndege imwe ngo byatwaraga miliyoni 1 KSh.
Mu kugabanya ibihombo ngo hagabanyijwe abakozi ndetse abasigaye bagabanyirizwa imishahara hagati ya 50-75 ku ijana, cyane ko nk’umwaka ushize wa 2020 abagenzi Kenya Airways yatwaye bari miliyoni 1.8, bangana n’igabanyuka rya 68%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda Dr Uzziel Ndagijimana aheruka kuvuga ko nubwo urwego rw’ubwikorezi bw’indege rwahungabanye RwandAir ikaba idatanga inyungu, itanga umusanzu mu iterambere ry’izindi nzego.
Mu kiganiro na Africa Report/Jeune Afrique yagize ati “Ariko ifasha mu bucuruzi, mu kohereza mu mahanga ibikorerwa mu gihugu ndetse imbuto n’imboga bikabasha kugera ku masoko yo mu Burayi.”
Guverinoma iheruka kwemeza ko igiye gushora miliyari 145 Frw muri RwandAir mu mwaka wa 2020/2021, zivuye kuri miliyari 122 Frw mu mwaka wari wabanje.
Ntabwo amasezerano ya nyuma hagati y’u Rwanda na Qatar Airways arashyirwaho umukono, gusa Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana aheruka kuvuga ko bari mu biganiro bya nyuma na Qatar Airways.
Muri Gashyantare umwaka ushize nibwo Qatar Airways yatangaje ko iri mu biganiro na RwandaAir, hagamijwe kugura 49% by’imigabane.
Mu Ukukoza 2019 nabwo Guverinoma y’u Rwanda na Qatar Airways basinye amasezerano y’ubufatanye yahaye Qatar Airways 60% mu mushinga wo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, mu mushinga wa miliyari $1.3.
Icyo kibuga kizaba cyakira abagenzi miliyoni zirindwi ku mwaka, mu gihe igisanzwe i Kanombe cyakira abagenzi miliyoni imwe ku mwaka.
Kugeza ubu RwandAir yifashishije indege 12, ikora ingendo mu byerekezo 25 mu bihugu 21 byo muri Afurika, u Burayi, Uburasirazuba bwo hagati na Aziya.